Iperereza rishingiye ku myitwarire idakwiye y’abarimo Antonio Rüdiger, Kylian Mbappé, Dani Ceballos na Vinícius Jr nk’uko byagarutsweho na UEFA.
Real Madrid yakomeje muri ¼ cya UEFA Champions League ku wa 12 Werurwe nyuma yo gutsinda kuri penaliti, ijya kwishimira imbere y’imbaga y’abafana ba Atlético Madrid.
Nubwo UEFA itatangaje birambuye ibyabaye, itangazamakuru ryo muri Espagne ryavuze ko Atlético yatanze ikirego kubera imitwarire y’abakinnyi ba Real ubwo bishimiraga intsinzi.
Amashusho y’umukino agaragaza abakinnyi ba Real Madrid babyina ndetse bakorera ibimenyetso bitandukanye mu maso y’abafana ba Atlético, bo babasubije babatera ibintu bitandukanye bari bafite aho bicaye.
Muri ¼ cya Champions League, Real Madrid izahura na Arsenal aho umukino ubanza uzabera mu Bwongereza tariki ya 8 Mata naho uwo kwishyura ukabera muri Espagne ku wa 16 Mata 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!