UEFA yatangaje itariki amarushanwa ya Champions League na Europa League atazarenza cyangwa agaseswa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mata 2020 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), Aleksander Ceferin, yatangaje ko bamaze gufata itariki ya 3 Kanama nk’umunsi ntarengwa w’amarushanwa y’ Burayi muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

UEFA Champions league na Europa League, yombi yahagaritswe mu kwezi gushize ubwo hakinwaga imikino ya 1/8 yo kwishyura, kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi, yemeje ko aya marushanwa yombi nagera tariki ya 3 Kanama atarasozwa, azaseswa burundu.

Kugeza ubu ntihazwi igihe umwaka w’imikino wa 2019/20 uzarangirira cyangwa ugaseswa, ariko i Burayi, Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko bashyizeho itariki amarushanwa yabo atazarenza.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya ZDF yo mu Budage, Ceferin yagize ati “Agomba kurangira bitarenze tariki ya 3 Kanama, yombi Champions League na Europa League.”

“Ni ibihe bidasanzwe turimo, ku kw’ibyo birasaba koroherana ku matariki n’amasaha imikino izajya itangiriraho. Niba icyorezo kigabanutse kare, dushobora gusubukura imikino vuba aha.”

Amakuru amwe avuga ko aya marushanwa abiri akomeye i Burayi, ashobora gusozwa hakinwa umukino umwe muri buri cyiciro ndetse Umuyobozi wa UEFA yemeye ko bishoboka.

Ati “Dushobora gukina dukurikije uburyo busanzwe, cyangwa umukino umwe ku kibuga cyihariye. Kuri ubu, hari n’uburyo bwo gukina irushanwa ry’amakipe umunani cyangwa ane.”

“Icyemezo kibi twakora ubu ni ugukina mu buryo bushyira mu kaga ubuzima bw’abakinnyi, abafana n’abasifuzi. Mu gihe twaba turi mu bihe bituje, simbona ikibazo muri ibyo.”

Ikindi gishobora kubangamira aya amarushanwa abiri akomeye i Burayi ni ukuba ibihugu byarafunze imipaka kubera Coronavirus.

Birasa naho abafana bazaba batemerewe kujya ku mikino yo hanze kugeza igihe icyo cyorezo kizaba cyarangiye burundu.

Kimwe mu bisubizo kuri ibyo, ni ugukinira mu muhezo kugira ngo aya marushanwa azasozwe mu gihe cyagenwe.

UEFA iherutse gusaba ko za Shampiyona z’i Burayi zitasozwa imburagihe kuko bateganya gusubukura imikino muri Nyakanga.

Aleksander Ceferin uyobora UEFA yatangaje ko amarushanwa y'i Burayi atazarenza tariki ya 3 Kanama 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .