UEFA yasabye ko Shampiyona z’i Burayi zitasozwa imburagihe kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mata 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yasabye ko Shampiyona zose z’i Burayi zitasozwa imburagihe kubera Coronavirus kuko bateganyaga ko zizasubukurwa muri Nyakanga.

UEFA yabimenyesheje amashyirahamwe y’imikino mu bihugu binyamuryango byayo nyuma y’amasaha make u Bubiligi bufashe icyemezo cyo gusoza Shampiyona ku munsi wa 29, mu gihe haburaga umunsi umwe w’imikino ngo bagere mu cyiciro cya Playoffs.

Ibaruwa iyi Mpuzamashyirahamwe (UEFA) , Ishyirahamwe ry’amakipe y’i Burayi (ECA) n’itsinda rihagarariye za Shampiyona zo mu bihugu i Burayi (EL) byandikiye abayobora za Shampiyona 55 z’i Burayi ku wa Kane tariki ya 2 Mata, yabasaga gutegereza imyanzuro izafatwa n’itsinda riri kwiga uburyo imikino izasubukurwamo muri Nyakanga na Kanama.

Iragira iti “Ni ngombwa cyane ko n’igikorwa gihungabanya amarushanwa nk’iki cyorezo kitabuza ko amarushanwa yacu abera mu kibuga, ni ku bw’ibyo hakurikijwe amategeko, ibikombe by’imikino yose bitangwa hagendewe ku musaruro wabonetse.”

"Nk’abayobozi bafite inshingano muri siporo yacu, ibi nibyo tugomba kwemeza, kugeza igihe ibishoboka bya nyuma bibaye kandi mu gihe igenamigambi, imikorere n’ibisubizo bishoboka bizabonekera.”

"Twizeye ko umupira w’amaguru ushobora kongera gukinwa mu mezi ari imbere – hagendewe ku myanzuro izafatwa n’inzego z’ubuyobozi bwa leta - kandi twizera ko icyemezo icyo ari cyo cyose cyo guhagarika amarushanwa yo mu gihugu, kuri iki gihe, kitaragera kandi kidafite ishingiro."

UEFA yaherukaga kugirana inama n’abanyamuryango bayo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata, akaba ari nabwo hemejwe ko imikino ya UEFA Champions League na Europa League isubitswe kugeza igihe kitazwi.

Nta shyirahamwe ryari ryagaragaje igitekerezo cyo guhagarika uyu mwaka w’imikino wari hafi gusozwa, ariko nyuma y’iyo nama, ku wa Kane, abayobozi ba Jupiler Pro League y’u Bubiligi, basabye ko yasorezwa aho yari igereye tariki ya 7 Werurwe.

Amwe mu makipe yo mu Buholandi, ari gusaba ko Shampiyona yasozwa imburagihe.

UEFA yavuze ko bamwe mu bayobozi bayo bari kwiga uburyo imikino yakongera kuba nyuma ya tariki ya 30 Kamena.

Iti "Amatsinda twashyizeho akora inama nyinshi kandi arakorana buri munsi kugira ngo intego nyamukuru yo kugeza amarushanwa yose ku musozo wayo ishoboke. Kugira ngo tubigereho, harategurwa gahunda zifatika."

"Ubu akazi kabo karibanda ku bihe bikubiyemo ukwezi kwa Nyakanga na Kanama, harimo no kuba bishoboka ko amarushanwa ya UEFA yasubukurwa nyuma yo kurangiza Shampiyona zo mu bihugu.”

Iyi baruwa ikaba yasinyweho na Aleksander Ceferin uyobora UEFA, Andrea Agnelli uyobora ECA na Lars-Christer Olsson uyobora European Leagues (EL).

UEFA yasabye ibi mu gihe kuri uyu wa Gatanu aribwo abayobozi b’amakipe 20 akina Premier League mu Bwongereza, bagira inama ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, yiga ku buryo iyi Shampiyona yakongera gusubukurwa nyuma y’uko isubitswe kugeza tariki ya 30 Mata.

Aleksander Ceferin uyobora UEFA aherutse gutangaza ko bakomeje kwiga uburyo amarushanwa yose azasozwa mu mezi ari imbere
Mu Bubiligi, inama y'abayobozi ba Jupiler Pro League, basabye ko yasozwa imburagihe, Club Brugge igahabwa igikombe cya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .