00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Nations League: Abafana b’u Bufaransa n’u Bwongereza babihiwe n’impera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 11:29
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi yakomeje imikino yayo ya gatanu n’iya nyuma mu matsinda ya UEFA Nations League. Mu makipe atarahiriwe harimo u Bwongereza, u Bufaransa na Wales, byananiwe kurenga umutaru.

Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Nzeri 2022, amakipe y’ibihugu yatangiye imikino yayo. Uwabimburiye indi ni uwo u Butaliyani bwakiriyemo u Bwongereza kuri Stade ya San Siro, bubutsinda igitego 1-0 cya Giacomo Raspadori Cavaliere.

U Bwongereza butari buhagaze neza mu itsinda byarangiye budasohotsemo, busoreza ku mwanya wa nyuma byatumye butazakomeza muri iri rushanwa rihuza ibihugu by’i Burayi.

Kuri uwo munsi kandi u Buholandi bwihereranye u Bubiligi bubutsinda igitego 1-0. Iki gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Virgil van Dijk, myugariro usanzwe ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

Aya makipe yombi yahise abona itike yo gusohoka mu matsinda, ibihugu bya Wales na Pologne birasezererwa.

Icyumweru kigana ku musozo kandi Abafaransa ntibahiriwe kuko batsinzwe na Denmark ibitego 2-0. Ibi bitego byatsinzwe na Kasper Dolberg na Andreas Olsen.

Nubwo u Bufaransa bwagiye mu kibuga nta cyizere cyo gukomeza mu irushanwa bufite, kubona intsinzi byashoboraga kuzamurira abafana icyizere mbere y’Igikombe cy’Isi, byakomeje kugorana.

Kasper Dolberg na Andreas Olsen batumye abakinnyi b’Ikipe y’u Bufaransa "Les Bleus", bakina igice cya kabiri nta murava kuko bari bamaze kwinjizwa ibitego 2-0 mu gice cya mbere.

Nyuma y’uyu mukino, Denmark na Croatia zahise zikatisha itike yo gukomeza mu gihe u Bufaransa na Austria byasezerewe.

Ku wa Gatandatu kandi Repubulika ya Czech yasanzwe mu rugo na Portugal itsindwa ibitego 4-0. Ni ibitego byinjijwe na Diogo Dalot wabonye bibiri, Bruno Fernandes na Diogo Jota.

Mu wundi mukino Espagne yatsindiwe mu rugo n’u Busuwisi ibitego 2-1. Ikipe y’abashyitsi yatsindiwe na Manuel Akanji na Breel Embolo mu gihe iyo mu rugo yatsindiwe na Jordi Alba.

Muri UEFA Nations League imikino irakomeza muri iki cyumweru, by’umwihariko kuri uyu wa Mbere hategerejwe umukino ukomeye uhuza u Bwongereza n’u Budage.

Muri uyu mukino u Budage butegereje ko habaho ibitangaza ngo bukomeze, kuko burasabwa gutsindira u Bwongereza i Wembley, ariko u Butaliyani bugatsindirwa muri Hongrie.

U Bufaransa bwatsinzwe na Denmark ibitego 2-0. Aha Antoine Griezmann yageragezaga gutwara abakinnyi ba Denmark umupira
U Bwongereza bwatsindiwe n'u Butaliyani igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya San Siro
U Budage bwatsinzwe na Hongrie bituma amahirwe yabwo yo gukomeza mu kindi cyiciro agabanuka
Myugariro Virgil Van Dijk yafashije u Buholandi kwikura imbere y'u Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .