Ni mu mikino ya UEFA Champions League yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, ribera mu mijyi itandatu yo mu bihugu bitandukanye.
Umukino wari ukomeye ku munsi wa mbere ni uwahuje AC Milan yo mu Butaliyani yakiriye Liverpool FC yo mu Bwongereza, aho byakiniye kuri Stadio Giuseppe Meazza.
Umukino ugitangira AC Milan yari imbere y’abakunzi bayo yahise isatira cyane ndetse ihusha igitego ku munota wa mbere, ariko ku wa gatatu yisubiraho Christian Pulisic anyeganyeza incundura.
Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba Liverpool batangira gukina bahererekanya cyane, begera izamu rya AC Milan ndetse no ku munota wa 17 Mohamed Salah akubita umupira umutambiko w’izamu ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina.
Liverpool yishyuye iki gitego ku munota wa 23, ubwo Trent Alexander-Arnold yateraga coup-franc, Ibrahima Konaté, agashyiraho umutwe agatereka mu izumu.
Salah yongeye guhusha ikindi gitego ku wundi mupira yateye umutambiko w’izamu nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya AC Milan gusa myugariro wayo Strahinja Pavlović akiza izamu vuba byihuse.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Virgil van Dijk, yatsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino bajya kuruhuka Liverpool iyoboye ku bitego 2-1.
Amakipe akiva mu karuhuko yakomeje guhatana no gushaka uko yabona ibitego ariko amahirwe ajya ku ruhande rwa Liverpool itsinda icya gatatu ku munota wa 66 cyinjijwe na Dominik Szoboszlai.
Uku ni ko umukino warangiye Liverpool ikuye amanota atatu mu Butaliyani.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yasize PSV Eindhoven itsinzwe na Juventus ibitego 3-1. Iby’iyi kipe yo mu Butaiyani byinjijwe na Kenan Yıldız, Weston McKennie na Nicolás González mu gihe icy’impozamarira cyashyizwemo na Ismael Saibari ku munota wa nyuma.
Aston Villa yo mu Bwongereza yasanze Young Boys iwayo iyitsindirayo ibitego 3-0 bya Youri Tielemans, Jacob Ramsey na Amadou Onana, ihita ishimangira umwanya wa kabiri kuri uyu munsi.
Bayern Munich yakiniye umukino wayo wa mbere mu Budage ndetse ihita inanyagira GNK Dinamo Zagreb ibitego 9-2 mu mukino Harry Kane yinjijemo bine, akanandikiramo amateka yo kuba Umwongereza winjije byinshi mu marushanwa y’i Burayi, aho akurikiye Wayne Rooney ufite 30.
Uyu rutahizamu kandi ni nawe mukinnyi wa mbere muri UEFA Champions League utsinze ibitego bitatu kuri penaliti mu mukino umwe.
Kylian Mbappé, Antonio Rüdiger na Endrick Felipe winjije igitego mu minota ya nyuma y’umukino bafashije Real Madrid kubona intsinzi igoranye imbere ya VfB Stuttgart iyitsinze ibitego 3-1.
Sporting CP yo muri Portugal yabyaje umusaruro ikarita y’umutuku yahawe Angel Gomes wa LOSC Lille, iyitsinda ibitego 2-0.
Bayern Munich yahise iyobora urutonde rw’agateganyo nyuma yo kuzigama ibitego birindwi, igakurikirwa na Aston Villa izigamye bitatu.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu:
- Bologna vs Shakhtar Donetsk
- Sparta Prague vs Salzburg
- Celtic vs Slovan Bratislava
- Club Brugge vs Borussia Dortmund
- Manchester City vs Inter Milan
- Paris Saint-Germain vs Girona
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!