Arsenal yinjiye mu mukino mbere ndetse no ku munota wa cyenda ihita ibona uburyo bwa mbere kandi bukomeye, ubwo Bukayo Saka yafataga umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko agiye gutera mu izamu awushyira hejuru.
Iki gitutu yatangiye ishyira kuri PSG cyaje kubyara umusaruro ku munota wa 20 ubwo Kai Havertz yaherezwaga umupira na Leandro Trossard agahita atereka umupira mu izamu ryari ririnzwe na Gianluigi Donnarumma.
Uburyo bukomeye bwa PSG bwabonetse nyuma y’iminota umunani, ubwo Nuno Mendes yafashe umwanzuro agaterera umupira hanze y’urubuga rw’amahina, ariko ku bw’amahirwe make uca iruhande rw’izamu gato.
Arsenal yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 35, kivuye kuri coup-frank yatewe neza na Bukayo Saka, igera ku munyezamu Donnarumma wasuzuguye umupira akisanga wageze mu rucundura.
Iyi kipe yo mu bwongereza yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse ikinira mu kibuga cya PSG, gusa igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Arsenal yahise itangirana impinduka mu cya kabiri, aho umutoza wayo Mikel Arteta yakuyemo Jurrien Timber amusimbuza Jakub Kiwior.
Paris Saint-Germain yakomeje gusatirwa cyane ndetse ihushwa n’uburyo bukomeye harimo ubwa Gabriel Martinelli ku munota wa 51 n’ubwa Kai Havertz ku wa 58.
Achraf Hakimi wageragezaga gusiga abakinnyi ba Arsenal yageze mu rubuga rw’amahina, Gabriel Magalhães amutereka hasi asaba penaliti ariko umusifuzi w’Umunya-Slovenia, Slavko Vinčić, amubwira ko ntacyabaye.
Umukino wahinduye isura ku munota wa 65 ubwo umutoza wa PSG, Luis Enrique, yashyiragamo Fabian Luiz na Kolo Muani agakuramo Vitinha na Désiré Doué.
Icyo gihe yigiye imbere ndetse ikajya igerageza no gutera mu izamu ariko Arsenal yari yamaze guhindura umuvuno wo gukina yifashishije abakinnyi benshi mu bwugarizi.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, uwasigaye mu mitwe ya benshi ni uwa Borussia Dortmund yatsinze Celtic F.C ibitego 7-1. Muri byo harimo bitatu bya Karim Adeyemi, bibiri bya Serhou Guirassy, n’ibindi bya Emre Can na Felix Nmecha.
Kugeza ubu urutonde rwa UEFA Champions League ruyobowe na Borussia Dortmund ifite amanota atandatu ndetse ikanazigama ibitego icyenda, Arsenal ikaba iya karindwi n’amanota ane mu gihe PSG ari iya 19 ifite atatu.
Uko imikino yo kuri uyu wa Kabiri yagenze
Arsenal 2-0 Paris Saint-Germain
FC Red Bull Salzburg 0-4 Stade Brestois 29
VfB Stuttgart 1-1 AC Sparta Praha
FC Barcelona 5-0 BSC Young Boys
Bayer 04 Leverkusen 1-0 AC Milan
Borussia Dortmund 7-1 Celtic FC
Inter Milan 4-0 FK Crvena zvezda
PSV Eindhoven 1-1 Sporting CP
ŠK Slovan Bratislava 0-4 Manchester City
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!