00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League y’amakipe 36 ishobora kwemezwa muri uku kwezi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Werurwe 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Gahunda y’uburyo bushya bw’irushanwa rya Champions League y’amakipe 36 rishobora gutangira mu 2024 ishobora kwemeranywaho bitarenze impera z’uku kwezi.

Mu kwezi gushize, byatangiye kuvugwa ko Urwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi, UEFA, rwasabye kwagura irushanwa rya Champions League, rikajya ryitabirwa n’amakipe 36 mu matsinda guhera mu 2024 mu rwego rwo guca intege umugambi w’abashaka gushinga irushanwa rishya rya European Super League. Ibi bivuze ko haziyongeramo indi myanya ine.

PA Media yatangaje ko u Bufaransa buzongererwa umwanya umwe mu makipe yabuhagarariraga, akava kuri atatu akaba ane. Undi mwanya umwe uzajya uhabwa ikipe yitwaye neza mu irushanwa riheruka, ariko itaratsindiye kongera kurikina binyuze mu marushanwa y’iwabo mu gihe indi ibiri isigaye izajya igenwa hagendewe ku manota y’uburyo amakipe ahagaze ku rwego rw’u Burayi.

Ibi bivuze ko Premier League y’u Bwongereza yahagararirwa n’amakipe agera kuri atandatu muri iri rushanwa rikuru i Burayi.

Ibiro Ntaramakuru bya PA byavuze ko uburyo busanzwe bw’amakipe 32 mu matsinda ya Champions League, buzasimburwa n’ubw’amakipe 36, irushanwa rikinwe mu buryo bwiswe “Swiss System.”

Ku wa Mbere, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakipe y’i Burayi (ECA), Andrea Agnelli, yavuze ko biteze ko uburyo imyanya ine izongerwamo bizonazwa mu byumweru bibiri biri imbere.

Yakomeje avuga ko ECA niramuka ibikoze mu gihe cyagenwe, ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi bushobora kubyemeza bitarenze uku kwezi.

Ati “Ndatekereza ko turi gusatira umusozo wabyo, numva ko gukina muri buriya buryo ari byiza. Bizaha amahirwe amakipe menshi yo kwitabira iryo rushanwa. Birashoboka ko tubura nk’ibyumweru bibiri.”

Muri ubu buryo bwa Champions League nshya ikinwe muri “Swiss System”, amakipe umunani ya mbere muri iri rushanwa yahita abona itike yo gukina 1/8, andi 16 akurikiyeho agakina kamarampaka ahataniye imyanya umunani isigaye.

Imikino iziyongera ive kuri itandatu igere ku 10 ndetse bivugwa ko bizatuma hari amarushanwa mato yo mu bihugu bimwe akurwaho.

Ubu buryo ngo bwatekerejwe mu rwego rwo guca intege umushinga w’irushanwa rya European Super League ryakwitabirwa n’amakipe 20 gusa akomeye i Burayi.

European Super League ni umushinga watangiye kuvugwa mu myaka yo mu 1990, ariko ucibwa intege no kwagurwa ku irushanwa rya UEFA Champions League mu 2016 ubwo u Bwongereza, u Butaliyani, Espagne n’u Budage byemererwaga kujya byinjiza amakipe ane muri Champions League, ikipe yatwaye Europa League ikabona itike y’iri rushanwa rikomeye i Burayi.

Ikinyamakuru The Times giherutse gutangaza ko cyabonye inyandiko y’amapaji 18 igaragaza uburyo iri rushanwa ryari kuba riteye, aho ku isonga ry’amakipe yari kurikina harimo Manchester United, Real Madrid na Milan AC.

The Times yakomeje ivuga ko amakipe 20 ari yo yari yapanzwe muri iri rushanwa, 15 muri ayo agafatwa nk’abanyamuryango shingiro, andi atanu agatumirwa.

Ryari kuba rigabanyije mu matsinda abiri y’amakipe 10. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina ¼, ½ n’umukino wa nyuma ndetse imikino ikajya iba mu mpera z’icyumweru.

Amakipe yakwitabira iri rushanwa yakina imikino iri hagati ya 18 na 23 mu mwaka w’imikino, akanakina amarushanwa y’imbere mu bihugu abarizwamo.

Bivugwa ko amakipe atatu yo mu Bwongereza ari yo yari kujya mu banyamuryango shingiro, akaba ashobora kuva hagati Liverpool, Manchester City, Manchester United, Chelsea, Arsenal na Tottenham Hotspur, aya akiyongeraho atatu yo muri Espagne, atatu yo mu Butaliyani, ayo mu Budage n’imwe yo mu Bufaransa.

Uyu mushinga wari guterwa inkunga na banki ya JP Morgan Chase, buri kipe yashyizwe muri iri rushanwa igahabwa miliyoni 310£ (asaga miliyari 417 Frw) mu gihe kandi yagenerwa n’andi miliyoni 213£ (miliyari 287 Frw) yo kurikina.

Bayern Munich yatwaye UEFA Champions League ya 2019/20 itsinze Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma
Andrea Agnelli uyobora Juventus ni na we muyobozi w’Ihuriro ry’Amakipe y’i Burayi (ECA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .