Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025. Wari uhanzwe amaso cyane kuko uretse gushaka itike, aya makipe ari n’amakeba yo mu mujyi w’i Madrid muri Espagne.
Atlético de Madrid yatangiranye igitego cyo ku munota wa mbere, aho Rodrigo de Paul yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, usanga Conor Gallagher afungura amazamu.
Umukino wahise usubira ibubisi kuko amakipe yombi yahise anganya ibitego 2-2.
Mu minota 20, Real Madrid yihariye umupira cyane ari na ko isatira ariko ab’inyuma ba Atlético bakabyitwaramo neza.
Mu minota 30, Atlético yakinaga nk’iyugarira yatangiye gufungura umukino irasatira ariko umunyezamu Thibaut Courtois abera ibamba Julian Álvares wageragezaga uburyo bwinshi bw’ibitego.
Igice cya mbere cyarangiye Atlético de Madrid yatsinze Real Madrid igitego 1-0.
Iyi kipe yari mu rugo yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.
Ku munota wa 70, Kylian Mbappé yazamukanye umupira neza acenga myugariro Clement Lenglet amukururira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Yahawe Vinicius Junior ariko ayiteye arayamurura, umupira ujya hejuru cyane y’izamu.
Mu minota 80, Real Madrid yasatiriye bikomeye ishaka kwishyura igitego ariko gikomeza kubura.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Atlético de Madrid yatsinze Real Madrid igitego 1-0, amakipe yombi akomeza kunganya 2-2, bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.
Iyi minota na yo yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu bityo hitabazwa penaliti.
Real Madrid yazitwayemo neza itsinda 4-2 isezerera mukeba muri ⅛ cya UEFA Champions League.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, Arsenal yanganyije na PSV Eindhoven ibitego 2-2 ariko iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 9-3.
Aston Villa yatsinze Club Brugge ibitego 3-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-1, ni mu gihe Dortmund na yo yasezereye Lille ku bitego 3-2.
Imikino ibanza ya ¼ iteganyijwe tariki ya 8 na 9 Mata, mu gihe iyo kwishyura ari ku ya 15 na 16 Mata 2025.
Dore uko imikino iteganyijwe:
Paris Saint-Germain vs Aston Villa
Real Madrid vs Arsenal
FC Barcelona vs Borussia Dortmund
Bayern Munich vs Inter de Milan








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!