00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Real Madrid yasanze Arsenal muri ¼ nta nkuru

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 March 2025 saa 01:45
Yasuwe :

Bigoranye cyane, Real Madrid yasezereye Atlético de Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League kuri penaliti 4-2, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025. Wari uhanzwe amaso cyane kuko uretse gushaka itike, aya makipe ari n’amakeba yo mu mujyi w’i Madrid muri Espagne.

Atlético de Madrid yatangiranye igitego cyo ku munota wa mbere, aho Rodrigo de Paul yazamukanye umupira neza awuhindura imbere y’izamu, usanga Conor Gallagher afungura amazamu.

Umukino wahise usubira ibubisi kuko amakipe yombi yahise anganya ibitego 2-2.

Mu minota 20, Real Madrid yihariye umupira cyane ari na ko isatira ariko ab’inyuma ba Atlético bakabyitwaramo neza.

Mu minota 30, Atlético yakinaga nk’iyugarira yatangiye gufungura umukino irasatira ariko umunyezamu Thibaut Courtois abera ibamba Julian Álvares wageragezaga uburyo bwinshi bw’ibitego.

Igice cya mbere cyarangiye Atlético de Madrid yatsinze Real Madrid igitego 1-0.

Iyi kipe yari mu rugo yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Ku munota wa 70, Kylian Mbappé yazamukanye umupira neza acenga myugariro Clement Lenglet amukururira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.

Yahawe Vinicius Junior ariko ayiteye arayamurura, umupira ujya hejuru cyane y’izamu.

Mu minota 80, Real Madrid yasatiriye bikomeye ishaka kwishyura igitego ariko gikomeza kubura.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Atlético de Madrid yatsinze Real Madrid igitego 1-0, amakipe yombi akomeza kunganya 2-2, bityo hashyirwaho 30 y’inyongera.

Iyi minota na yo yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu bityo hitabazwa penaliti.

Real Madrid yazitwayemo neza itsinda 4-2 isezerera mukeba muri ⅛ cya UEFA Champions League.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, Arsenal yanganyije na PSV Eindhoven ibitego 2-2 ariko iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 9-3.

Aston Villa yatsinze Club Brugge ibitego 3-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-1, ni mu gihe Dortmund na yo yasezereye Lille ku bitego 3-2.

Imikino ibanza ya ¼ iteganyijwe tariki ya 8 na 9 Mata, mu gihe iyo kwishyura ari ku ya 15 na 16 Mata 2025.

Dore uko imikino iteganyijwe:

Paris Saint-Germain vs Aston Villa

Real Madrid vs Arsenal

FC Barcelona vs Borussia Dortmund

Bayern Munich vs Inter de Milan

Conor Callagher yafunguye amazamu ku munota wa mbere w'umukino
Antonio Rüdiger yatsinze penaliti ya nyuma ya Real Madrid
Real Madrid yageze muri 1/4 yiyushye akuya
Dortmund yasezereye Lille
Dortmund izahura na FC Barcelona muri 1/4
Arsenal yasezereye PSV Eindhoven iyinyagiye ibitego 9-3
Arsenal yageze muri 1/4 yemye
Aston Villa yasezereye Club Brugge izahura na PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .