00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Real Madrid yakuye intsinzi kuri Man City, yiyushye akuya

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 February 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Real Madrid yabaye imwe mu makipe yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Champions League, nyuma yo kwitwara neza igahatana kugeza ku munota wa nyuma, igakura intsinzi y’ibitego 3-2 kuri Man City.

Andi makipe yitwaye neza ku mukino wa mbere arimo Pris Saint Germain, Juventus na Dortmund.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, ni bwo mu bihugu bitandukanye habereye imikino ya kamarampaka (play-offs) ku makipe atarabonye itike y’ako kanya ya ⅛.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwahuje Real Madrid yo muri Espagne na Manchester City yo mu Bwongereza, ari na yo yari yakiriye uwo mukino kuri Etihad Stadium.

Umukino watangiranye ingufu ku ruhande rwa Real Madrid, dore ko yakiniraga mu rubuga rwa Man City ndetse mu minota 10 ya mbere yari yamaze kurema uburyo bugera kuri buta bw’igitego ariko yirangaraho.

Gutinda kubona izamu kwa Kylian Mbappé na Vinicius Jr bari bayoboye ubusatirizi bwayo, byakanguye abakinnyi b’umutoza Pep Guardiola, batsinda igitego cya mbere ku munota wa 19.

Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Erling Haaland, wahererekanyije neza na Joško Gvardiol kugeza bageze mu rubuga rw’amahina.

Real Madrid ya Carlo Ancelotti yashatse kwishyura mu gice cya mbere ariko bikomeza kwanga kugeza amakipe yombi agiye mu karuhuko.

Igice cya kabiri Real Madrid yacyinjiranyemo imbaraga yinshi cyane ndetse isatira bikomeye izamu rya Manchester City kugeza ibonye igitego ku munota wa 59 cyinjijwe na Kylian Mbappé.

Iki gitego cyongeye gukangura Man City ndetse inabona penaliti ku munota wa 75, ubwo Phil Foden yinjiraga mu rubuga rw’amahina ariko bikarangira Federico Valverde amushyize hasi.

Iyi yavuyemo igitego cya kabiri cya Haaland muri uyu mukino ku munota wa 80. Ancelotti yahise akora impinduka akuramo Dani Ceballos, ashyiramo Luka Modrić.

Abakinnyi be bahise bishyura mu minota itanu ku gitego cyatsinzwe na Brahim Diaz abifashijwemo na Vinicius Junior, ndetse na Jude Bellingham ashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera ari na cyo cyahesheje intsinzi Real Madrid.

Mu yindi mikino yabaye harimo uwabimburiye indi wahuje Brest na Paris Saint-Germain zo mu Bufaransa, gusa urangira PSG itsinze ibitego 3-0 byinjijwe na Vitinha na Ousmane Dembele washyizemo bibiri.

Borussia Dortmund yafashijwe na Serhou Guirassy, Gross Pascal ndetse na Karim Adeyemi gutsinda Sporting ibitego 3-0, mu gihe Juventus yabonye intsinzi ya mbere itsinze ibitego 2-1.

Indi mikino ibanza ya kamarampaka iteganyijwe harimo uwa Club Brugge na Atalanta, Celtic na Bayern Munich, Feyenoord na AC Milan ndetse na Monaco izacakirana na Benfica.

Abakinnyi 11 Real Madrid yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Pep Guardiola yabanje mu kibuga
Erling Haaland ni we wafunguye amazamu atsinda igitego Real Madrid
Umukino wa Man City na Real Madrid wari uhatse indi mu mikino ya kamarampaka ya UEFA Champions League
Ubwo abakinnyi ba Man City bari bamaze kubona igitego cya mbere
Real Madrid yatangiye umukino ibuza amahwemo Man City
Kylian Mbappé yishimira igitego cya mbere cya Real Madrid
Kylian Mbappé yafunguriye amazamu Real Madrid
Vinicius Junior yagize uruhare runini mu kwishyura Man City
Abakinnyi 11 Juventus yabanje kwifashisha
Abakinnyi 11 PSV yabanje mu kibuga
Juventus yayoboye umukino mu gice cya mbere
Juventus yatsinze PSV ibitego 2-1
Abakinnyi 11 PSG yabanje mu kibuga
Vitinha wa PSG yabaye umukinnyi mwiza w'umukino
PSG yabonye intsinzi y'ibitego 3-0
Brest yatakaje amanota ya mbere mu mukino yahuriyemo na PSG
Brest irasabwa gukora ibitangaza mu mukino wo kwshyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .