00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Real Madrid, PSG na Man City mu ihurizo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 January 2025 saa 09:12
Yasuwe :

Imikino y’irushanwa mpuzamahanga ku makipe akomeye i Burayi (UEFA Champions League), igiye kongera gukinwa habura ibiri gusa kugira ngo hamenyekane amakipe akomeza mu cyiciro cyo gukuranamo.

Ni irushanwa riri gukinwa mu buryo bushya, aho amakipe umunani yonyine muri 32, ari yo agomba guhatanira guhita akomeza ku nshuro ya mbere, mu gihe yaba yabonye amanota meza kurusha andi.

Amakipe 16 akurikiraho (bivuze kuva ku ya cyenda kugeza ku ya 24), agakina imikino ya kamarampaka, ndetse umunani ya nyuma na yo agahita asezererwa mu irushanwa rugikubita.

Kugeza ubu hari amakipe yamaze gutera intambwe iyemerera gukomeza muri ⅛, arimo Liverpool FC iyoboye urutonde kugeza ubu, igakurikirwa na FC Barcelona, Arsenal, Bayer 04 Leverkusen, Aston Villa, Inter Milan, Brest na LOSC Lille.

Aya ni yo makipe ayoboye mbere y’uko mu bihugu bitandukanye hakinirwa Umunsi wa Karindwi wa UEFA Champions League, uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 no ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025.

Mu mikino iteganyijwe harimo igomba kwitonderwa n’amakipe akomeye asabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo abone amanota ayafasha kutazakina imikino ya kamarampaka.

Ku ikubitiro hari umukino ugomba guhuza Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Manchester City. Iyi kipe yo mu Bufaransa igomba no kwakira umukino, nta kosa ikwiriye gukora kuko iri ku mwanya wa 25 n’amanota arindwi, byatuma itaha rugikubita muri iri rushanwa.

Manchester City na yo ikeneye aya manota cyane kugira ngo yirinde kuzakina imikino ya kamarampaka, kuko iri ku mwanya wa 22 n’amanota umunani, igasabwa atandatu yose kugira ngo yizere gukomeza nta nkomyi.

Indi kipe iri mu ihurizo ni Real Madrid ifite igikombe giheruka cya UEFA Champions League, kuko iri ku mwanya wa 20 n’amanota icyenda, ikaba isigaje imikino ibiri izakira harimo FC Red Bull Salzburg ndetse na Brest.

Izi zombi ikwiriye kuzikuraho amanota atandatu kugira ngo byibuze igire amanota 15, kugeza ubu afitwe na FC Barcelona ya kabiri, yanamaze kwizera itike ya ⅛.

Kugeza ubu Liverpool ni yo itaratsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa, mu gihe RB Leipzig, ŠK Slovan Bratislava na Young Boys zitarabona inota na rimwe.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

  • Atalanta vs Sturm
  • Monaco vs Aston Villa
  • Atletico Madrid vs Bayer Leverkusen
  • Benfica vs FC Barcelone
  • Bologna vs Borussia Dortmund
  • Club Brugge vs Juventus
  • Crevna Zvezda vs PSV Endhoven
  • Liverpool vs Lille
  • ŠK Slovan Bratislava vs Stuttgart
Man City ikeneye amanota ayikura mu makipe azakina kamarampaka
Real Madrid iri mu makipe arwana no kubona itike ya UEFA Champions League
Atalanta iri mu makipe ashobora gukina imikino ya kamarampaka
Uko amakipe azahura ku Munsi wa Karindwi wa UEFA Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .