00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: PSG yasezereye Arsenal isanga Inter de Milan ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 May 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal ibitego 2-1 iyisezerera muri ½ cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mukino yombi.

Uyu mukino wo kwishyura wa ½, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025 i Parc de Princes i Paris mu Bufaransa.

PSG yawugiyemo ifite impamba y’igitego cyatsindiye mu Bwongereza, mu gihe The Gunners yasabwaga ibitego bibiri.

Arsenal yatangiranye umukino imbaraga isatira bikomeye kuko mu minota 15 ya mbere, yari imaze guhusha uburyo bubiri bukomeye bw’ibitego, burimo ubwahushijwe na Declan Rice ndetse na Martin Ødegaard.

Ku munota wa 27, PSG yateye ‘coup franc’ nziza Rice awukuramo n’umutwe usanga Fabián Ruiz awushyira ku gatuza, atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.

Mu minota 35, Arsenal yasatiraga ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura. Igice cya mbere cyarangiye Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0.

The Gunners yongeye gutangirana imbaraga n’igice cya kabiri ariko kureba mu izamu bikaba ikibazo.

Ku munota wa 67, Achraf Hakim yateye ishoti, Myles Lewis-Skelly awukoraho n’akaboko, umusifuzi atanga penaliti nyuma yo kwifashisha VAR.

Yahise iterwa na Vitihna ariko umunyezamu David Raya umupira awukuramo awushyira muri koruneri.

Ikipe y’i Paris yakomeje kotsa igitutu iyo mu Bwongereza, maze ku munota wa 72, Hakim atsinda igitego cya kabiri, ku mupira yahawe na Ousmane Dembélé wari ukinjira mu kibuga.

Nyuma y’iminota ine gusa, William Saliba yateye umupira muremure, Leandro Trossard awurwanira na Marquinhos awutanga kwa Bukayo Saka atsinda igitego cya mbere cya Arsenal.

Muri iyi minota The Gunners yasatiraga bikomeye, Saka yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe, ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, Gianluigi Donnarumma ananirwa kuwufata, usanga Bukayo awutera hejuru.

Umukino warangiye Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Iyi kipe yasanze Inter de Milan ku mukino wa nyuma, yahageze isezereye FC Barcelone. Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025, kuri Allianz Arena mu Budage.

Arsenal yatangiye umukino ihusha ibitego byinshi
Abakinnyi ba PSG bishimira igitego cya mbere
Achiraf Hakim yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Bukayo Saka atsinda impozamarira
Bukayo Saka nyuma yo guhusha igitego mu minota ya nyuma
Arsenal ikomeje kubura ibikombe
Tony Paker wamamaye muri NBA na Pierre Gasly ukinira Formula ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu mukino
Abakinnyi ba PSG bishimira kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .