Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ine ibanza mu yo kwishyura ya ⅛ cy’iri rushanwa ry’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo i Burayi.
Umukino wabimburiye indi ni uwahuje FC Barcelona yakiriye S.L. Benfica yo muri Portugal ku kibuga cya Barcelona Olympic Stadium, kiri mu mujyi wa Catalonia muri Espagne.
Uyu ni umukino FC Barcelona yakinnye yamaze gukandagiza ikirenge cya mbere muri ¼, dore ko umukino ubanza wabereye muri Portugal ikahakura intsinzi y’igitego 1-0.
Ibi byayihesheje kuwutangira neza ndetse inawurangiza yihanije Benfica ku bitego 3-1, iyisezerera ku kinyuranyo cya 4-1. Ni ibitego byinjijwe na rutahizamu wayo Rapfinha uhagaze neza muri iyi minsi, ndetse na Lamine Yamal ukomeje gufasha iyi kipe cyane.
Umukino wari ukomeye kurusha indi ni uwahuje Liverpool yo mu Bwongereza yari yakiriye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bihurira ku kibuga cya Anfield.
Ubwo aya makipe yombi aheruka guhura, Liverpool yatsinze igitego 1-0, ariko na yo itwara amanota atatu yiyushye akuya kuko yari yasatiriwe bikomeye umukino wose.
Ku munota wa 12 gusa Ousmane Dembélé yari yamaze kwishyura igitego batsindiwe iwabo, ahasigaye iyi kipe ihumeka insigane iminota yose yari isigaye.
Ni iminota yihariwe na Liverpool dore ko ku kigero cyo hejuru umupira wakinirwaga mu kibuga cya PSG, ari na ko isatirwa cyane ariko Nuno Mendes, Marquinhos n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma bakomeza kuba ibamba.
Igice cya mbere cyarangiye Liverpool itarabona igitego, mu cya kabiri igarukana za mbaraga zashoboraga no kubonekamo igitego ku munota wa 52, ubwo imbere y’izamu rya PSG haberaga akavuyo gakomeye, ndetse umupira ukajya no mu izamu, ariko karangira umusifuzi wo kuruhande yemeje ko habayeho kurarira.
Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ariko iminota 90 irinda irangira itarabona igitego, amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera yarangiye nta kinyuranyo kibayeho hajyaho umwanya wa penaliti.
Darwin Núñez na Curtis Jones bateye penaliti ya kabiri n’iya gatatu za Liverpool zikurwamo n’umunyezamu Donnarumma, ahita ahesha ikipe ye itike yo kujya muri ¼ cya UEFA Champions League.
Jones wahushije iyi penaliti, ni we mwongereza wa kabiri uyihushije muri UEFA Champions League nyuma ya John Terry wabikoze mu 2008 akinira Chelsea.
Iyi yabaye inshuro ya mbere PSG itsindira kuri Anfield mu mateka yayo, haba mu myaka itandatu ishize ubwo aya makipe yaherukaga kuhahurira, cyangwa mu 1970 ubwo zahuriraga mu irushanwa ryitwaga UEFA Cup Winners’ Cup.
Yabaye kandi Umwongereza wa mbere ubashije gutsinda ibitego 10 mu irushanwa rimwe ry’amakipe y’i Burayi.
Andi makipe yageze muri ¼ ni Bayern Munich yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 2-0, byiyongera kuri 3-0 byo mu mukino ubanza, iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0.
Harry Kane winjije igitego cya mbere cya Bayern Munich yahise aba Umwongereza wa kabiri ugize uruhare mu bitego 50 (ibitego 39 n’imipira 11 ivamo ibindi), David Beckham (ibitego 16 n’imipira 36 ivamo ibindi) muri UEFA Champions League inyuma ya David Beckham ufite 52.
Inter Milan yo mu Butaliyani iheruka gutsindira Feyenoord iwayo mu Buholandi ibitego 2-0, yabinye indi ntsinzi ya 2-1, ibona itike ya ¼ ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Lille vs Dortmund
Arsenal vs PSV
Aston Villa vs Club Brugge
Atletico Madrid vs Real Madrid



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!