Imikino isigaye ya UEFA Champions League na Europa League izaba muri Kanama, ikinwe nk’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kamena 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Uburayi (UEFA) yabaye kuri uyu wa Gatatu, yanzuye ko amarushanwa yayo ya Champions League na Europa League azasubukurwa mu ntangiriro za Kanama nyuma y’uko ahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

UEFA yemeje ko aya marushanwa yombi ahuza amakipe akomeye i Burayi, azasozwa akinwa mu buryo bw’Igikombe cy’Isi.

Hemejwe ko imikino isigaye kugira ngo irushanwa rya Champions League rirangire izakinirwa mu Mujyi wa Lisbon.

Umurwa mukuru wa Portugal uzakira imikino ya kimwe cya kane, iya kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma, yose izakinwa hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama uyu mwaka mu gihe imikino ya kimwe cy’umunani yo kwishyura yari isigaye, izakinirwa aho yagombaga kubera cyangwa muri Portugal kuri Estádio do Dragão y’i Porto na Estádio D. Afonso Henriques y’i Guimarães hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Kanama.

Imikino yose isigaye muri kimwe cya kane na kimwe cya kabiri izajya ikinwa ari umwe (nta mukino wo kwishyura), izabera ku bibuga bibiri byo muri Lisbon- Estadio da Luz na Estadio Jose Alvalade.

Champions League yakomwe mu nkokora na Coronavirus kuva tariki ya 11 Werurwe, ubwo imikino ya kimwe cy’umunani yari igeze hagati. Manchester City yagombaga kwakira Real Madrid mu mukino wo kwishyura wari kuba tariki ya 17 Werurwe nyuma y’uko yari yatsindiye muri Espagne ibitego 2-1.

Bayern Munich yari yatsinze Chelsea ibitego 3-0, Juventus itsindwa na Lyon igitego 1-0 mu gihe FC Barcelone yari yanganyije na Napoli igitego 1-1.

Amakipe ya Paris Saint-Germain, Atalanta, Atlético Madrid na RB Leipzig yari yamaze kubona itike ya kimwe cya kane.

Umujyi wa Istanbul (Atatürk Olympic Stadium) wagombaga kwakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uyu mwaka, wahawe kwakira uw’umwaka utaha.

Europa League izakinirwa mu Budage

UEFA yemeje ko kandi irushanwa rya Europa League naryo rizakinwa muri ubu buryo bumeze nk’Igikombe cy’Isi, aho guhera muri kimwe cya kane imikino izabera mu Budage mu Mijyi ya Cologne, Duisburg, Düsseldorf na Gelsenkirchen muri Kanama, haba umukino umwe.

Imikino yo kwishyura yari isigaye nayo izakinirwa aho yagombaga kubera cyangwa mu Budage mu gihe Inter Milan na Getafe, Seville FC na AS Roma zitakinnye umukino n’umwe, zizahura inshuro imwe (nta mukino wo kwishyura uzabaho).

Umujyi wa Gdańsk wo muri Pologne wagombaga kwakira umukino wa nyuma w’uyu mwaka, wahawe kwakira uw’irushanwa ry’umwaka utaha.

Europa League yahagaze tariki ya 12 Werurwe, izasubukurwa tariki ya 5 n’iya 6 Kanama haba imikino yo kwishyura (ahabaye imikino ibanza) mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 21 Kanama 2020.

Liverpool yegukanye UEFA Champions League ya 2019 itsinze Tottenham ku mukino wa nyuma
Chelsea iri gukina Champions League uyu mwaka, yatwaye Europa League ya 2019 itsinze Arsenal ku mukino wa nyuma wabereye i Baku muri Azerbaijan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .