Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025. Man City ntabwo yari ifite rutahizamu Erling Haaland wagize imvune mu mpera z’icyumweru.
Ni mu gihe na Real Madrid yaburaga abakinnyi benshi ariko yatangiye umukino neza cyane kuko ku munota wa kane, bateye umupira muremure, Luis Dias ananirwa kuwukuraho, usanga Kylian Mbappé aroba umunyezamu Ederson, atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa karindwi, Man City yagize ibyago ivunikisha myugariro John Stones wasimbuwe na Nathan Ake.
Iyi kipe yo muri Espagne yakomeje gukina neza no guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Ku munota wa 33, Vinicius Junior yazamukanye umupira yihuta, awucomekera Rodrygo wawukozeho gato awuha Mbappé wacenze neza atsinda igitego cya kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye umukino n’ibitego 2-0.
Iyi kipe y’i Madrid yakomerejeho no gice cya kabiri kuko ku munota wa 61, Mbappé yazamutse neza atera ishoti rikomeye rigendera hasi atsinda igitego cya gatatu muri uyu mukino.
Mu minota 70, ni bwo Man City yabonye ishoti rya mbere rigana mu izamu cyane ko wabonaga kubura rutahizamu Erling Haaland byayikozeho cyane.
Mu minota ibiri y’inyongera, Man City yabonye impozamarira, kuri coup franc Omar Marmoush yateye umupira ukubita umutambiko usanga Nico Gonzalez atsinda igitego.
Umukino warangiye Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu mikino yombi.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Paris Saint-Germain yanyagiye Brest ibitego 7-0 biba 10-0 mu mikino yombi.
PSV Eindhoven yatsinze Juventus ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Tombola y’uburyo amakipe azahura muri ⅛ iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!