00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Mbappé yafashije Real Madrid gusezerera Man City, Juventus iratungurwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 February 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Ibitego bitatu bya Kylian Mbappé byafashije Real Madrid gutsinda Manchester City ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu Mikino ya Kamarampaka ya UEFA Champions League.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025. Man City ntabwo yari ifite rutahizamu Erling Haaland wagize imvune mu mpera z’icyumweru.

Ni mu gihe na Real Madrid yaburaga abakinnyi benshi ariko yatangiye umukino neza cyane kuko ku munota wa kane, bateye umupira muremure, Luis Dias ananirwa kuwukuraho, usanga Kylian Mbappé aroba umunyezamu Ederson, atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa karindwi, Man City yagize ibyago ivunikisha myugariro John Stones wasimbuwe na Nathan Ake.

Iyi kipe yo muri Espagne yakomeje gukina neza no guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Ku munota wa 33, Vinicius Junior yazamukanye umupira yihuta, awucomekera Rodrygo wawukozeho gato awuha Mbappé wacenze neza atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye umukino n’ibitego 2-0.

Iyi kipe y’i Madrid yakomerejeho no gice cya kabiri kuko ku munota wa 61, Mbappé yazamutse neza atera ishoti rikomeye rigendera hasi atsinda igitego cya gatatu muri uyu mukino.

Mu minota 70, ni bwo Man City yabonye ishoti rya mbere rigana mu izamu cyane ko wabonaga kubura rutahizamu Erling Haaland byayikozeho cyane.

Mu minota ibiri y’inyongera, Man City yabonye impozamarira, kuri coup franc Omar Marmoush yateye umupira ukubita umutambiko usanga Nico Gonzalez atsinda igitego.
Umukino warangiye Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu mikino yombi.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Paris Saint-Germain yanyagiye Brest ibitego 7-0 biba 10-0 mu mikino yombi.

PSV Eindhoven yatsinze Juventus ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri ⅛ iteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025.

Kylian Mbappé yatsinze ibitego byose bya Real Madrid
Mbappé yatsinze igitego cya gatatu abanje gucenga Joško Gvardiol
Real Madrid yasezereye Man City
Barcola ni umwe mu babonye inshundura
Khvicha Kvaratskhelia yishimira igitego
PSG yanyagiye Brest ikomeza muri 1/8
Umukino wa PSV na Juventus wari ishiraniro
PSV Eindhoven yageze muri 1/8 isezereye Juventus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .