Uyu mukino wari uhanzwe amaso na benshi, wabereye kuri Anfield Road ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.
Real Madrid imaze iminsi ititwara neza muri iri rushanwa, yasabwaga gutsinda kugira ngo yicume imbere, mu gihe Liverpool yo yifuzaga gufata umwanya wa mbere.
Liverpool yatangiranye umukino imbaraga kuko ku munota wa gatatu gusa, Darwin Núñez yateye ishoti, myugariro Raul Asencio ashaka kwitsinda, umupira awukuriramo ku murongo.
Ku munota wa 22, Núñez yongeye guhusha uburyo bukomeye, ku mupira Curtis Jones yazamukanye, uyu mukinnyi akawumutanga agatera ishoti, umunyezamu Thibout Courtois akarikuramo.
Mu minota 30, umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Liverpool inyuzamo igasatira ku buryo bwahushwaga na Jones na Núñez.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Liverpool yongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri, ihusha uburyo bw’ibitego.
Ku munota wa 52, Jones yazamukanye neza umupira, awucomekera Conor Bradley wawukinnye rimwe, usanga Alexis Mac Allister atsinda igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota mike, Andrew Robertson yakiniye nabi Lucas Vazquez mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Yatewe na Kylian Mbappé ariko umunyezamu Caoimihin Kelleher ayikuramo neza, ku munota wa 61.
Ku munota wa 69, Mohamed Salah yazamukanye umupira yihuta cyane, yinjira mu rubuga rw’amahina, Ferland Mendy aramutega, umusifuzi atanga penaliti.
Uyu Munya-Misiri yayihushije nyuma yo gutera umupira ugakubita igiti cy’izamu ukajya hanze.
Ku munota wa 77, Liverpool yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri koruneri, Cody Gakpo azamuka wenyine akina n’umutwe atsinda igitego gishimangira intsinzi.
Umukino warangiye Liverpool yatsinze Real Madrid ibitego 2-0 iyobora urutonde n’amanota 15, mu gihe iyi y’i Madrid iri ku mwanya wa 24 n’amanota atandatu, ari na wo usoza amakipe azabona itike ya kamarampaka ijya muri ⅛.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Aston Villa yanganyije na Juventus ubusa ku busa, Benfica itsinda AS Monaco ibitego 3-2, Lille itsinda Bologna ibitego 2-1, Celtic inganya na Club Brugge igitego 1-1.
Borussia Dortmund yatsinze Dinamo Zagreb ibitego 3-0, PSV Eindhoven iva inyuma itsinda Shakhtar Donetsk ibitego 3-2, Crzven Zvezda inyagira Stuttgart ibitego 5-1, mu gihe Strum Graz yatsinze Girona igitego 1-0.
Umunsi wa gatanu wasize Liverpool yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ikurikiwe na Inter de Milan ifite 13, FC Barcelone na Dortmund zifite 12.
Atalanta iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Bayer Leverkusen, Arsenal na AS Monaco ya munani zose zifite amanota 10.
Amakipe umunani ya mbere azabona itike ya ⅛, andi 16 azahure hagati yayo akine imikino ya kamarampaka, mu gihe 12 ya nyuma azasezererwa.
Iyi mikino izongera gukinwa tariki ya 10 Ukuboza 2024, hakinwa umunsi wa gatandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!