Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025.
Umukino wa PSG na Liverpool watangiye wihuta ikipe y’i Paris isatira cyane nk’iri mu rugo koko ariko imipira myinshi yahindurwaga imbere y’izamu na Ousmane Dembélé igapfa ubusa.
Ku munota wa 22, Khvicha Kvaratskhelia yatsindiye PSG igitego cya mbere ariko umusifuzi nyuma yo kwitabaza VAR, avuga ko Vitinha wamuhaye umupira yari yaraririye.
Iyi kipe yakomeje gusatirana imbaraga, nyuma y’iminota mike Kvaratskhelia yahushije igitego asigaranye n’umunyezamu Allison Becker wakuyemo umupira yamuteye.
Mu minota 35, ikipe y’i Paris yakomeje kotsa igitutu Liverpool ariko umunyezamu Allison akabera ibamba, Dembélé na Bradley Barcola.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Liverpool yakomeje kugorwa cyane n’uyu mukino ubona idasatira nk’uko isanzwe ndetse Mohammed Salah igenderaho ba myugariro ba PSG bari bamwize neza.
Bitandukanye n’igice cya mbere, icya kabiri cyatuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, byatumaga n’uburyo bw’ibitego buba buke.
Ku munota wa 86, Harvey Elliott yasimbuye Salah. Nyuma y’umunota umwe gusa yinjiye mu kibuga yacomekewe umupira mwiza na Darwin Núñez atsinda igitego cya mbere cya Liverpool ari na cyo cyabaye ikinyuranyo muri uwo mukino.
Mu yindi mikino yabaye uyu mugoroba, Barcelone yari yahawe ikarita itukura hakiri kare, yabashije gutsinda Benfica igitego 1-0 cya Raphinha. Bayern Munich yeretse Bayer Leverkusen ak’inda ya bukuru iyitsinda ibitego 3-0, mu gihe Inter de Milan yatsinze Feyenoord ibitego 2-0.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Kabir, tariki ya 11 Werurwe 2025.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!