00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma isezereye FC Barcelone mu mukino w’ishiraniro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 May 2025 saa 11:47
Yasuwe :

Inter Milan yatsinze FC Barcelone ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 7-6.

Ni mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League wakiniwe ku kibuga cya San Siro Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025.

FC Barcelone yinjiye mu mukino mbere ndetse igerageza kujya ihererekanyiriza mu kibuga cya Inter Milan, ariko iyi kipe yakiniraga imbere y’abakunzi bayo iyitanga gufungura amazamu.

Ni ku gitego cyaturutse ku muvuduko wa Denzel Dumfries wirukanse cyane agasiga ba myugariro ba FC Barcelone, aha umupira Lautaro Martínez wari uhagaze neza ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 21.

Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba FC Barcelone bongeramo imbaraga bashaka kwishyura ku hakiri kare, ibona n’amahirwe inshuro eshatu yashoboraga kuvamo igitego ariko imipira Lamine Yamal yatangaga bikananirana kuyibyaza umusaruro.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45, Inter Milan yatsinze FC Barcelone igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Hakan Calhanoglu nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lautaro Martínez mu rubuga rw’amahina.

FC Barcelone yinjiye mu gice cya kabiri ifite amashagaga, ihita yishyura igitego kimwe muri bibiri yatsinzwe na Inter Milan. Cyatsinzwe na Eric García ku munota wa 54.

FC Barcelone yakomeje kotsa igitutu Inter Milan ndetse ku munota wa 60, Dani Olmo ahita yishyura igitego cya kabiri, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.

FC Barcelone yakomeje kotsa igitutu Inter Milan ndetse ku munota wa 60, Dani Olmo ahita yishyura igitego cya kabiri, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.

Raphinha yatsindiye FC Barcelone igitego cya gatatu ku munota wa 88. Iki cyatumye anganya agahigo na Cristiano Ronaldo yashyizeho mu 2013/14, ubwo yagiraga uruhare mu bitego 21 mu irushanwa rimwe rya UEFA Champions League. Uyu Munya-Brésil yinjije ibitego 13 n’imipira ivamo ibindi umunani.

Ibyishimo ntibyamaze kabiri kuko iki gitego cyishyuwe na Francesco Acerbi mu minota y’inyongera hongerwaho indi 30 yo kwikiranura.

Muri iyi minota, Davide Frattesi yashyizemo igitego cya kane cya Inter Milan ku munota wa 99. Iki cyahise gituma FC Barcelone itakaza itike yo gukina umukino wa nyuma wa wa UEFA Champions League iherukaho mu myaka 10 ishize.

Nyuma yo kunanirwa kwishyura iki gitego, FC Barcelone yatsinzwe ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6 kuko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza.

Inter Milan itegereje kumenya iyo bizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo kwikiranura hagati ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Abakinnyi 11 FC Barcelone yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Inter Milan yabanje mu kibuga
Raphinha yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelone
Lamine Yamal yafashije bikomeye FC Barcelone
Hakan Calhanoglu yatsinze penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Inter Milan
Abafana ba Inter Milan bayiteye ingabo mu bitugu kugeza yegukanye intsinzi
Lautaro Martínez yatsinze igitego cya mbere cya Inter Milan
Inter Milan yakinnye neza igice cya mbere
Umunyezamu wa Inter Milan, Yann Sommer, yagoye FC Barcelone
Dani Olmo yatsinze igitego cya kabiri cya FC Barcelone
FC Barcelone ntako itagize ngo igere ku mukino wa nyuma ariko birayangira
Raphinha yatsinze igitego cyatumye anganya agahigo na Cristiano Ronaldo
Davide Frattesi yahesheje intsinzi Inter Milan
Abakinnyi ba Inter Milan bishimira igitego cya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .