Ni mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League wakiniwe ku kibuga cya San Siro Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025.
FC Barcelone yinjiye mu mukino mbere ndetse igerageza kujya ihererekanyiriza mu kibuga cya Inter Milan, ariko iyi kipe yakiniraga imbere y’abakunzi bayo iyitanga gufungura amazamu.
Ni ku gitego cyaturutse ku muvuduko wa Denzel Dumfries wirukanse cyane agasiga ba myugariro ba FC Barcelone, aha umupira Lautaro Martínez wari uhagaze neza ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 21.
Iki gitego cyakanguye abakinnyi ba FC Barcelone bongeramo imbaraga bashaka kwishyura ku hakiri kare, ibona n’amahirwe inshuro eshatu yashoboraga kuvamo igitego ariko imipira Lamine Yamal yatangaga bikananirana kuyibyaza umusaruro.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45, Inter Milan yatsinze FC Barcelone igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Hakan Calhanoglu nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lautaro Martínez mu rubuga rw’amahina.
FC Barcelone yinjiye mu gice cya kabiri ifite amashagaga, ihita yishyura igitego kimwe muri bibiri yatsinzwe na Inter Milan. Cyatsinzwe na Eric García ku munota wa 54.
FC Barcelone yakomeje kotsa igitutu Inter Milan ndetse ku munota wa 60, Dani Olmo ahita yishyura igitego cya kabiri, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.
FC Barcelone yakomeje kotsa igitutu Inter Milan ndetse ku munota wa 60, Dani Olmo ahita yishyura igitego cya kabiri, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.
Raphinha yatsindiye FC Barcelone igitego cya gatatu ku munota wa 88. Iki cyatumye anganya agahigo na Cristiano Ronaldo yashyizeho mu 2013/14, ubwo yagiraga uruhare mu bitego 21 mu irushanwa rimwe rya UEFA Champions League. Uyu Munya-Brésil yinjije ibitego 13 n’imipira ivamo ibindi umunani.
Ibyishimo ntibyamaze kabiri kuko iki gitego cyishyuwe na Francesco Acerbi mu minota y’inyongera hongerwaho indi 30 yo kwikiranura.
Muri iyi minota, Davide Frattesi yashyizemo igitego cya kane cya Inter Milan ku munota wa 99. Iki cyahise gituma FC Barcelone itakaza itike yo gukina umukino wa nyuma wa wa UEFA Champions League iherukaho mu myaka 10 ishize.
Nyuma yo kunanirwa kwishyura iki gitego, FC Barcelone yatsinzwe ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6 kuko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza.
Inter Milan itegereje kumenya iyo bizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma yo kwikiranura hagati ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!