Ni umukino watangiranye imbaraga, kuko ku isegonda rya 30 Marcus Thuram yatsindiye Inter de Milan igitego cya mbere, ku mupira mwiza yahawe na Denzel Dumfries.
Iyi kipe yo mu Butaliyani yakomeje gusatira bikomeye, bidatinze ku munota wa 21, yabonye koruneri Dumfries atsinda igitego cya kabiri.
FC Barcelona ntiyacitse intege kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Lamine Yamal wakinaga umukino we wa 100, yafashe icyemezo acenga ba myugariro ba Inter de Milan agombora igitego cya mbere.
Iyi kipe yo muri Espagne yakomeje gukina neza no kwiharira umupira, bityo ku munota wa 38, Pedri na Raphinha bazamukana umupira neza usanga Ferran Torres yishyura igitego cya kabiri.
Mu mpera z’igice cya mbere, Jules Koundé yagize imvune asimburwa na Eric Garcia. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Umukino wakomeje kuryoha no mu gice cya kabiri, cyane ko amakipe yombi yasatiraga ashaka igitego cya gatatu.
Ku munota wa 64, Hakan Çalhanoğlu yateye koruneri nziza, umupira usanga Denzel Dumfries atsinda igitego cya gatatu cya Inter de Milan.
Ibyishimo by’abo mu Butaliyani ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, Dani Olmo yateye koruneri, Raphinha ajijisha umunyezamu Yann Sommer yitsinda igitego, amakipe yombi anganya 3-3.
Mu minota 80, amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego cy’intsinzi ariko kirabura, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Umukino wo kwishyura uzabera mu Butaliyani ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025. Undi uzaba ku wa Gatatu, uzahuza Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino ubanza.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!