00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Chelsea yatangiye itungurwa, Mbappé na Neymar baca amazimwe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 September 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Imikino ya mbere mu matsinda ya UEFA Champions League yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, Chelsea itungurwa na Dinamo Zagreb.

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza niyo yafunguye imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League uyu mwaka.

Ni umukino iyi kipe yitwayemo nabi nyamara yari yakoze impinduka z’umuzamu ariko biba iby’ubusa itsindwa na Dinamo Zagreb yo muri Croatia igitego kimwe ku busa.

Mu wundi mukino wabaye mu itsinda rya gatanu, Salzburg yanganyije na AC Milan igitego 1-1.

Mu itsinda rya gatandatu, Real Madrid yatsinze Celtic ibitego 3-0 bya Vinicius Jr, Luka Modric na Eden Hazard wari wasimbuye Benzema.Muri iri tsinda kandi Leipzig yanyagiwe na Shaktar Donetsk ibitego 4-0.

Mu itsinda rya karindwi Dortmund yatsinze FC Copenhagen ibitego 3-0, Manchester City itsindira Seville iwayo ibitego 4-0, harimo bibiri bya Erling Haaland.

Mu itsinda rya munani hari hateganyijwe umukino w’umunsi wahuje Paris Saint Germain (PSG) na Juventus, umukino urangira PSG itsinze ibitego 2-1.

Ibitego byombi byatsinzwe na Kylian Mbappé, harimo igitego yatsinze ubwo yari ahawe umupira mwiza cyane na Neymar byavugwaga ko batabanye neza muri iyi minsi.

Mu wundi mukino Benfica yatsinze Maccabi Haifa yo muri Israel ibitego 2-0.

Kuri uyu wa gatatu harakomeza imikino yo mu matsinda ane ya mbere.

Imikino iteganyijwe kuwa gatatu tariki 7 Nzeri 2022:

Itsinda A
Ajax Vs Rangers saa 18:45

Napoli vs Liverpool saa 21:00

Itsinda B

Atletico Madrid Vs Porto Saa 21:00

Club Brugge vs Bayern Leverkusen Saa 21:00

Itsinda C
Barcelona vs Viktoria Plzen Saa 21:00

Inter Milan Vs Bayern Munich Saa 21:00

Itsinda D

Eintranct Frankfurt vs Sporting Lisbon Saa 18:45

Tottenham vs Marseille Saa 21:00

Dinamo Zagreb yatunguye Chelsea ku munsi wa mbere
Mbappé ni we watsindiye Paris St Germain ibitego bibiri yatahanye
Modric yatsindiye igitego Real Madrid
Halland yafashije Man City gutsinda Seville

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .