Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025.
Uyu mukino w’abakeba b’i Madrid, watangiye wihuta, Real Madrid itangirana igitego cyatsinzwe na Rodrygo ku munota wa kane, nyuma yo kuzamuka yihuta agatera ishoti rikomeye.
Mu minota 20, umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati n’uburyo bw’ibitego buragabanuka.
Ku munota wa 32, Julián Alvarez yafashe icyemezo azamuka yihuta acenga Eduardo Camavinga, atera ishoti rikomeye ryo mu nguni yishyurira Atlético de Madrid igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Real Madrid yongeye gutangirana imbaraga, ku munota wa 55, Brahim Diaz yatsinze igitego cya kabiri cyiza, acenze ba myugariro batatu ba Atlético de Madrid.
Mu minota 70, umukino wongeye gutuza, ari na ko amakipe yombi yakoraga impinduka ariko agasatirana bidakanganye.
Mu minota ya nyuma, Real Madrid yagerageje gusatira ishaka igitego cya gatatu ariko Kylian Mbappé, Vinicius Junior na Luka Modrić barabihusha.
Umukino warangiye Real Madrid itsinze Atlético de Madrid ibitego 2-1.
Undi mukino wari utegerejwe cyane, ni uwo Arsenal yandagaje PSV Eindhoven iyinyagira ibitego 7-1 mu Buholandi, Borussia Dortmund inganya na Lille igitego 1-1, mu gihe Aston Villa yatsindiye Club Brugge iwayo ibitego 3-1.
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, aho Benfica yakira Barcelone, Paris Saint-Germain ikakira Liverpool mu gihe Bayern Munich iza gukina na Bayer Leverkusen. Iyi mikino yose iteganyijwe saa 22:00 mu gihe Saa 19:45 Feyenoord iza gutangira yakira Inter de Milan.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!