Ni umukino w’amateka kuko amakipe yombi yifuza kugera ku mukino wa nyuma ndetse no kwegukana iki gikombe atazi uburyohe bwacyo.
Umukino ubanza wabereye i Londres, PSG yatsinze Arsenal igitego 1-0 cya Ousmane Dembélé.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bitegerejwe kuri uyu mukino ndetse n’icyo amateka awuvugaho cyane ko muri iri rushanwa akunze gukora cyane.
Amakipe yombi arahura yifuza kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ku nshuro ya kabiri, aho Arsenal iwuherukaho mu 2005/26, mu gihe PSG ari mu 2019/20.
Uwavuga ko Arsenal idatinya gukinira mu Bufaransa ntabwo yaba abeshye kuko ni hamwe mu ho ikunze kwitwara neza. Mbere ya 2023 itsinda na Lens yayisuye, The Gunners yari imaze imikino 13 idatsindirwa mu Bufaransa.
Icyo gihe yari imaze gutsinda imikino umunani, inganya itanu mu mukino yasuyemo amakipe yo mu Bufaransa.
Paris Saint-Germain ni ikipe yo kwitondera mu gihe iri mu rugo kuko muri uyu mwaka yabaye nka ya nkoko iri iwabo ishonda umukara.
Mu mikino ine iheruka gukinira i Parc de Princes, PSG yatsinzemo itatu yatsinzemo ibitego 14, mu gihe yatsinzwe umukino umwe gusa.
Icyakora mu irushanwa ry’uyu mwaka, yahatsindiwe kabiri na Liverpool na Atlético de Madrid.
Intsinzi iheruka, ni yo rukumbi PSG yari ibonye kuri Arsenal mu mikino itanu yari yahuje impande zombi kuko bari banganyije itatu, itsindwa ibiri.
Ku rupapuro, PSG irahabwa amahirwe kuko amateka aragaraza ko amakipe abiri gusa ariyo yabashije kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe yari yatsinzwe umukino ubanza wa ½ mu rugo.
Ayo, ni Ajax yabikoze ihanganye na Panathinaikos F.C mu 1995/96 na Tottenham yabikoze mu 2018/19 isezerera Ajax.
PSG yasezerewe inshuro imwe gusa mu gihe yari yatsinze umukino ubanza muri UEFA Champions League. Icyo gihe hari mu 2018/19 bikorwa na Manchester united.
Amateka kandi agaragaza ko Arsenal ikunze gukorera akazi kayo mu rugo kuko itarakomeza mu cyiciro gikurikira, mu gihe yatsindiwe umukino ubanza mu rugo.
Icyakora, iyi kipe iraza kuba ifite Thomas Partey utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita. Ni inyongera nziza cyane kuko iyo ari mu kibuga atuma Declan Rice akina yisanzuye kandi akigira imbere akajya gufasha abandi gushaka ibitego.
Ntabwo ari muri Arsenal gusa hari inkuru nziza kuko na PSG yagaruye Ousmane Dembélé umaze kuyitsindira ibitego 33 mu marushanwa yose muri uyu mwaka.
Ikipe itsinda, irasanga Inter de Milan, yageze ku mukino wa nyuma isezereye FC Barcelone ku giteranyo cy’ibitego 7-6 mu mikino yombi.
Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 21 Gicurasi 2025 kuri Allianz Arena mu Budage.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!