Nk’ibisanzwe, ubwitabire bwari hejuru muri ibi birori byabaga ku nshuro ya gatanu kuva mu 2019.
IGIHE yegeranyije udushya twaranze ibi birori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gukurikiraho.
Hatanzwe igikombe cyiswe ‘Chooplife Cup 2024’
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ku Munsi w’Igikundiro hatanzwe igikombe cyahawe ikipe yatsinze umukino usoza ibi birori.
Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania ni yo yegukanye iki gikombe kizajya gitangwa n’uyu mufatanyabikorwa Gikundiro yambara ku kuboko kw’ibumoso.
Icyakora tukiri ku bijyanye n’uyu mukino, abashyitsi bakomeje kwiha ijambo muri ibi birori kuko ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Rayon Sports yatsinzwe n’ikipe iba yatumiye, aho Azam FC yunze mu rya Vipers SC na Kenya Police zaherukaga kubikora.
Izi na zo zakoreye mu ngata Kiyovu Sports yatsinze Gikundiro ubwo hizihizwaga Rayon Sports Day mu 2021.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gutsinda umukino wo ku munsi wayo mu 2019, ubwo yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.
Muhire Kevin yaherekejwe n’i Robot
Burya ngo ubu- Rayon buravukanwa ndetse ni nk’ingabire, ngo uwo Imana yabugabiye arabusazana. Muhire Kevin wiswe umwana w’ikipe, aheruka kuyongerera amasezerano bisabye imbaraga nyinshi cyane ko hanashyizweho ubukangurambaga bwo kwesa umuhigo ngo haboneke miliyoni 40 Frw zo kumwishyura nubwo bitagezweho, uwari gusinya imyaka ibiri agasinya umwe.
Ubwo abari bayoboye ibi birori ari bo Mugenzi Faustin wamamamye nka Faustinho Simbigarukaho ndetse na Wasiri bahamagaraga Muhire Kevin nyuma y’abandi, uyu mukinnyi yatunguranye ahinguka aherekejwe n’umuntu wiyambitse nka ’robot’, amutwaje igitambaro cya kapiteni.
Iki gitambaro yagishyikirije Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, maze na we acyambika Muhire binatanga umucyo kubibazaga uzayobora bagenzi be hagati ye na Haruna Niyonzima.
Haruna yinjiye ateruwe nk’umwami
Ubwo bari batangiye kwerekana abakinnyi Gikundiro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25, Haruna Niyonzima waherukaga muri iyi kipe mu myaka 17 ishize ni we wabimburiye abandi.
Uyu mukinnyi yahingutse ateruwe mu ntebe nziza y’umweru, ishushanya umwami ndetse ari na ko yongera guhabwa ikaze n’Aba-Rayons bamwishimiye cyane, bigaragaza ko bari bamukumbuye.
Ni mu gihe ariko kuko Haruna ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera impano ye itangaje yo guconga ruhago ndetse no kuba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu igihe kirekire.
Azam FC yerekanye abakinnyi bayo
Ku nshuro ya mbere muri ibi birori, ikipe yatumiwe nay o yerekanye abakinnyi bayo, aho mu busanzwe byakorwaga na Gikundiro gusa.
Ubwo hari hamaze kwerekanwa Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore, Azam FC ni yo yakurikiye mu kwerekana abakinnyi bayo, bigaragara ko uwitwa Feisal Salum Abdallah wamamaye nka Fei Toto akunzwe cyane ndetse azwi mu Rwanda.
Umuvugizi wa Azam FC, Hasheem Ibwe, yahamagaraga buri mukinnyi akanyura mu nzira yari yateguwe agasuhuza abandi kugeza bose barangiye, n’abatoza babo, maze bafata ifoto y’urwibutso.
Iyi kipe yo muri Tanzania yageneye impano Perezida Kagame, aho binyuze kuri Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yashyikirijwe umwambaro wa Azam FC wanditseho Kagame.
Ikipe y’Abagore yerekanwe
Ni ku nshuro ya kabiri Umunsi w’Igikundiro ubaye nyuma yo gushinga Ikipe y’Abagore kuko na yo imaze iyo myaka.
Icyakora ni ubwo iyi kipe na yo yajyaga igira ibirori byayo yerekaniramo abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino, kuri iyi nshuro byabereye ku Munsi w’Igikundiro ku nshuro ya mbere mu mateka.
Iyi kipe ni yo yabimburiye izindi mu kwerekanwa kuko yakuriwe na Azam FC ndetse na Rayon Sports y’Abagabo.
Mu myaka ibiri imaze ishinzwe, Rayon Sports y’Abagore yagaragaje imbaraga zikomeye kuko imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ndetse n’icya Mbere yegukanye mu mwaka ushize. Hari kandi n’Igikombe cy’Amahoro na cyo yegukanye.
Ubwo yerekanwaga, abafana bibukijwe ko ku nshuro yayo ya mbere izitabira amarushanwa Nyafurika, aho ku ikubitiro izahera mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Imikino ya CAF Women’s Champions League iteganyijwe kubera muri Ethiopia kuva tariki 17 Kanama kugeza ku ya 4 Nzeri 2024.
Baserutse mu myambaro idasanzwe
Muri ibi birori, byari bimenyererewe ko abakinnyi n’abatoza berekanwa bambaye amakote (Costume) yaba ku bagabo n’abagore.
Kuri iyi nshuro ntabwo ariko byagenze kuko Ikipe y’Abagabo yaserutse mu myambaro yo hanze y’ikibuga cyangwa bazajya bishyushyanya mbere y’umukino, abatoza babo barakenyera bya Kinyarwanda.
Ni mu gihe mu bagore naho bitandukanye n’umwaka ushize mu birori byabo bari baserutse bambaye ’costume’ ariko kuri iyi nshuro bose n’abatoza babo bari bambaye imikenyero, ibyanyuze benshi kuko babonye aba bakobwa mu ishusho itandukanye.
Video: Bizimana Confiance na Rwibutso Jean D’Amour
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!