Icyakora niba ukunda imikino muri Basketball ho barazwi cyane kubera ibyo bamaze iminsi bakora ku ruhando mpuzamahanga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ imaze iminsi i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, aho yagiye gukina n’iki gihugu, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byano (CHAN 2024).
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 saa Cyenda.
Amavubi acumbitse muri hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Pyramid Continental Hotel iherereye i Juba mu Murwa Mukuru.
Uyirimo aba yitegeye ubwiza bw’uyu mujyi kuko yubatse mu nyubako ndende cyane ndetse n’umugezi wa Nile utemba i ruhande rwayo.
Uyu mujyi uratekanye, cyane ko ari wo urimo ibikorwa byinshi nk’ikibuga cy’indege cya Juba International Airport, stade y’igihugu n’ibindi byinshi.
Ni igihugu kibamo abanyarwanda benshi cyane ko Ingabo z’u Rwanda zihamaze imyaka 13 mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.
Sudani y’Epfo ni igihugu gishya cyabonye ubwigenge mu 2011 nyuma yo kwiyomora kuri Sudani nyuma y’imyaka 20 y’intambara y’urudaca.
Ni igihugu cya 18 mu bunini muri Afurika kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 644.329. Gikubye u Rwanda inshuro 24 mu bunini.
Mu Majyaruguru gihana imbibi na Sudani, mu Burasirazuba hari Ethiopia, mu Majyepfo hari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya mu gihe mu Burengerazuba hari Centrafrique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!