Ubwegure bw’Umunyamabanga wa Rayon Sports bwateshejwe agaciro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Kamena 2020 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Ubwegure bwari bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Nshimyabarezi Abraham Kelly, bwateshejwe agaciro n’inama ya Komite Nyobozi y’iyi kipe yabaye kuri uyu wa Gatandatu, asabwa gukomeza gukora inshingano yari ashinzwe.

Tariki ya 28 Gicurasi nibwo Abraham Kelly wari umaze amezi atanu ari Umunyamabanga wa Rayon Sports, yandikiye Umuyobozi w’ikipe avuga ko yeguye “kubera impamvu ze bwite”.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, ryasinyweho n’uyu Ibrahim Kelly, iyi kipe yatangaje ko ubwegure bw’Umunyamabanga wayo bwateshejwe agaciro bityo azakomeza imirimo ye.

Rigira riti “None ku wa 6 Kamena 2020 hateranye inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ku murongo w’ibyigwa harimo ingingo yo gusuzuma ubwegure bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Rayon Sports, Bwana Abraham Kelly. Nyuma yo kubisuzuma no kungurana ibitekerezo, Inama ntiyemeye ubwegure bwe ndetse na we yiyemeza gukomeza inshingano yatorewe.”

Ku wa 19 Mutarama 2019 nibwo Abraham Kelly, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, mu nama y’Inteko Rusange y’ikipe yabereye kuri King Fisher Hotel Muhazi mu Karere ka Gasabo. Yasimbuye Muhire Jean Paul wabaye Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Abraham Kelly asubiye mu nshingano ze mu gihe amakuru yizewe IGIHE yamenye ari uko n’Umuvugizi, Nkurunziza Jean Paul, na we yasubiye mu nshingano nyuma yo kuvuga ko yeguye ariko we akaba nta baruwa y’ubwegure yagiye ahagaragara.

Ubwegure bwa Abraham Kelly bwanzwe, asubirana inshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .