Ubuyobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports biseguye ku bafana nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakinnyi bayo biseguye ku bafana nyuma yo gutsindwa na mukeba, APR FC , ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Rayon Sports yasoje igice cya mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC mu gihe Police FC ya kabiri iyirusha inota rimwe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yiseguye ku mufana uwo ari we wese w’iyi kipe wagizweho ingaruka n’ibyavuye muri uyu mukino, yizeza ko hari ibyemezo bigiye gufatwa nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe irushwa.

Ati "Mfashe uyu mwanya nisegura ku banyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports kubwo gutsindwa umukino w’ishiraniro. Nk’umuyobozi niseguye kuri buri wese byagizeho ingaruka, ndemera ko umucyeba yaturushije gusa bigomba kugira ibyemezo bifatirwa.’’

Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo no mu mikino yo kwishyura kuko bigishoboka ko Rayon Sports yakongera gutwara Shampiyona nk’uko yabikoze mu mwaka ushize w’imikino.

Ati "Mwatubaye hafi imikino 15 ishize ni iby’agaciro, ndabasaba ko mutuba hafi indi mikino 15 isigaye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye by’ikipe. Twatakaje umukino ariko ntitwatakaje Shampiyona, mureke dukorere hamwe, byose birashoboka.’’

Rutahizamu wa Rayon Sports, Michael Sarpong, na we yasabye imbabazi abafana bitewe n’umusaruro we na bagenzi be batanze kuri uyu mukino batsinzwemo na APR FC, abizeza kugaruka mu nzira zo gutsinda vuba bidatinze.

Ati ‘’Nkanguwe n’agahinda ndetse ndababaye. Birashoboka uko twitwaye ejo bidakwiye. Ku bihumbi byose by’abafana byari byaje kudushyigikira ejo hashize, turabakunda mwese kandi turizera ko mutazadutererana, mugakomeza gushyikira iyi kipe idasanzwe.’’

"Tuzakomeza guhangana kandi turizera ko tuzongera kwegukana igikombe uyu mwaka. Nta bafana nabonye bashyigikira ikipe yabo nk’aba Gikundiro. Turabakunda kandi tuzagaruka mu bihe byacu vuba! Ubururu hamwe kandi iteka ryose mu mitima yacu. Tugendere mu cyizere, atari ibyo tureba.’’

Wabaye umukino wa kabiri Rayon Sports yatakaje muri iyi mikino ibanza, nyuma y’uwa Sunrise FC yatsinzwe ku munsi wa gatanu wa Shampiyona.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 5 Mutarama 2019, yakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yihanganishije abafana, abizeza ko hari ibyemezo bigiye gufatwa nyuma yo gutsindwa na APR FC ibarusha
Michael Sarpong na we yagaragaje ko yababajwe no gutsindwa na APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza