Kugeza ku Munsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi gusa, nyamara mu myaka ibiri ishize yatakaje igikombe ku munsi wa nyuma.
Ibibazo birimo imiyoborere mibi yayiganishije mu manza ndetse n’imyenda idashira, yatumye itandikisha abakinnyi, abo isanganywe na bo bakomeje kwicira isazi mu jisho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka kuba ku wa Kabiri, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yavuze ko ikipe ayoboye yashoboye kumvikana na Igitego Hotel yari yarafatiriye amafaranga yayo, aho bemeranyije ko muri miliyoni 29 Frw yari yafatiriye yabahamo miliyoni 15 Frw, asigaye akazishyurwa buhoro buhoro.
Muri iki kiganiro cyo gusasa inzobe, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko bwishyuye abakinnyi amafaranga make buri wese ku yo bwari bumurimo, ariko nk’uko amakuru aturuka muri iyi kipe abivuga, abakinnyi bakuru ni bo bayabonye ariko abatoza n’abakinnyi badakunze kubanza mu kibuga baviramo aho.
Usibye agahimbazamushya ka miliyoni 1 Frw abakinnyi ba Kiyovu Sports bahawe na Ndorimana Jean François Régis ’Général’ wahoze ayiyobora ubwo bari bamaze gutsinda Etincelles FC, nta yandi bigeze babona aturutse mu Ikipe.
Uyu ni wo mukino Urucaca ruheruka gutsinda muri 11 ruheruka gukina.
Andi makuru avuga bamwe mu banyamuryango basabye Perezida wa Kiyovu Sports gutumiza inteko rusange kugira ngo yigirwemo ibyo bibazo byose, ariko akomeje kwinangira, ndetse n’Inama y’ubutegetsi yabaye terera iyo kuko ntacyo ibikoraho.
Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi, ifite umukino izakirwamo na Gorilla FC ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!