Ubutumwa Michael Sarpong yageneye abafana ba Rayon Sports abasezeraho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uherutse gusinyira Yanga SC yo muri Tanzania, yandikiye abafana ba Rayon Sports abashimira ku gihe cyose babanye n’uburyo bamushyigikiye ari mu ikipe yabo.

Michael Sarpong yatandukanye na Rayon Sports muri Mata nyuma yo kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.

Ku wa Gatanu nibwo uyu rutahizamu w’imyaka 24, yerekeje muri Tanzania, aho yasinyiye Yanga SC imyaka ibiri kuri miliyoni 50 Frw ndetse azajya yambara nomero 19 nk’iyo yambaraga muri Rayon Sports.

Nyuma yo kugera muri Tanzania, Michael Sarpong yandikiye ubutumwa abafana ba Rayon Sports abasezeraho, avuga ko ari ikipe izamuhora ku mutima kuko yamuzamuriye urwego mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati “Imyaka ibiri namaze nkinira Rayon Sports, yahinduye umwuga wanjye w’umupira w’amaguru. Nzahorana ideni kuri perezida w’ikipe, abatoza n’abo bafatanya ndetse n’abafana.”

“Ndashimira abafana ba Rayon Sports uburyo banyakiriyemo n’uburyo bazaga ari benshi kuri buri mukino kugeza dutwaye igikombe cya shampiyona.”

“Hari ibyagiye bivugwa, byatumye ngaragaza icyo nshoboye ndetse mba n’umukinnyi ukomeye mu ikipe. Nzakumbura abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

“Byari icyubahiro gikomeye buri mwanya nambaraga umwambaro wa Rayon Sports nkikinira mu rugo no hanze, nzahora mbyibuka kandi mbiha agaciro.”

“Ngiye numva ndi mu bicu kuko twatsinze kandi nakoze ibyo nari nshoboye igihe namaze mu ikipe.”

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC.

Uyu musore wakiniye Liberty Professionals yo muri Ghana, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri shampiyona.

Michael Sarpong yakiniye Rayon Sports imyaka ibiri
Sarpong ukomoka muri Ghana kuri ubu ni umukinnyi wa Yanga SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .