Ubutumwa bwa Meddie Kagere bwafashwe nko gusezera kuri Simba SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bwakuye umutima bamwe mu bafana ba Simba SC babufashe nko gusezera kuri iyi kipe amazemo imyaka ibiri.

Meddie Kagere amaze iminsi atishimye muri Simba SC bitewe no kutabona igihe cyo gukina, aho atagirirwa icyizere n’umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck.

Uyu Mubiligi utoza Simba SC aherutse gutangaza ko nta kibazo afitanye na Kagere, aho yagize ati “Sinshobora gukoresha imbaraga ku bintu bidafite akamaro ntanazi aho byaturutse. Njye nta kibazo mfite, Kagere na we nta kibazo afite, icyo ni cyo navuga.”

Nubwo uyu rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari we watsindiye ibitego byinshi Simba SC mu myaka ibiri y’imikino iheruka, ntibibuza ko Vandenbroeck atamubara mu bakinnyi 11 ashingiyeho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter, Meddie Kagere yashimiye Umuvugizi w’Ikipe Hajis Manara n’abafana ba Simba SC ku cyubahiro bamuha.

Ati “2019/20 wari umwaka w’imikino ukomeye twageze ku bikorwa bikomeye nka Simba SC, ikipe tekiniki n’abakinnyi. Mwarakoze Hajis Manara n’abafana ba Simba ku cyubahiro n’icyizere muhora mumfitiye. Twizere umwaka mwiza wa 2020-21.”

Ubu butumwa bwa Meddie Kagere bwaherekezaga amashusho ye yakirwa n’abafana muri Benjamin Mkapa Stadium kuri Simba Day yabaye mu kwezi gushize, bwakiriwe bitandukanye n’abakunzi ba Simba SC.

Kuri bamwe bavuze ko bazahora bamwubaha nk’umukinnyi ukomeye mu gihe hari abavuze ko babona asa n’usezera kuri iyi kipe.

Hamaze iminsi hari amakuru ko Kagere Meddie ashobora kuva muri Simba SC, APR FC ikaza ku isonga ry’amakipe yakwerekezamo nubwo uyu mukinnyi abitera utwatsi yivuye inyuma.

Tuyisenge Jacques bivugwa ko azajyana na Kagere Meddie muri APR FC, ari mu bagize icyo avuga ku butumwa bwa mugenzi we bakinana mu Amavubi, n’undi na we amusubiza akoresheje ibimenyetso bigaragaza gukoresha imbaraga.

Kagere Meddie aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Simba SC.

Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bavugwa muri APR FC izakina CAF Champions League ya 2020/2021
Ubutumwa bwa Meddie Kagere, bamwe babufashe nko gusezera kuri Simba SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .