Umukino wa mbere uzaba ku wa 11 Mutarama uzahuza Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi cyane, izaba yasuye Mukura Victory Sports y’Akarere ka Huye.
Bukeye bwaho ku Cyumweru ku wa 12 Mutarama, Amagaju FC azakira APR FC na yo ifitiwe igikundiro n’abanyarwanda batari bake. Uyu mukino na wo witezweho gushyushya uyu mujyi wa Huye.
Bimaze kumenyerwa ko iyi mikino iherekezwa n’imyidagaduro itandukanye, ibiha amahirwe abikorera bo mu Karere ka Huye gutegura ibikorwa bitandukanye bizasusurutsa abazitabira iyi mikino.
Umuyobozi wa Resto-Bar yitwa ‘La Gusto’, Mahoro Yannick, yabwiye IGIHE ko mu kwitegura abazagenderera Huye bateguye ibitandukanye n’ibisanzwe aho bazanye uvanga umuziki uzabakorera mu ijoro rya tariki ya 11 Mutarama 2025.
Ati "Turiteguye cyane, kandi ni natwe dufite ahantu hanini ho kwakirira abantu benshi hano i Huye. Twatumiye umu DJ Toxxyk uri mu bakomeye mu Rwanda, kugira ngo azasususurutse abazaba batugendereye."
Mahoro yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku bakiriya neza, bahisemo no kongera abakozi kugira ngo hatazagira ugira icyo akenera akakibura.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gervais, yabwiye IGIHE ko bongeye kubwira abakorera i Huye ko serivisi ari ngombwa kuri buri wese uzabagana.
Ati "Twasabye abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kubyiyegereza bihagije hakiri kare kuko buriya serivisi nziza ni aho itangirira. Iyo hari icyo agusabye ukakimuhera igihe. Turanabasaba kwita ku isuku y’ibiribwa, ibikoresho n’amacumbi."
Yongeyeho ko banabasabye kuzamura urwego rw’umutekano, aho benshi ubu bamaze kugira abashinzwe umutekano b’umwuga ndetse banagenda bongeramo ikoranabuhanga ‘cameras’ byose bigamije kongera umutekano.
Kuri ubu, mu Karere ka Huye habarurwa amacumbi 78, Hoteli n’amaresitora 38, aho byibura hashobora kuboneka ibyumba byo kuryamamo bisaga 1300.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!