00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushyuhe bwa weekend i Huye, ahategerejwe ibirori bya ruhago

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 January 2025 saa 05:43
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru ku wa 11 na 12 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Huye, haraba hari ibirori bya ruhago, aho uyu mujyi wakira imikino ibiri y’amakipe yihariye abafana benshi mu gihugu no mu Majyepfo by’umwihariko.

Umukino wa mbere uzaba ku wa 11 Mutarama uzahuza Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi cyane, izaba yasuye Mukura Victory Sports y’Akarere ka Huye.

Bukeye bwaho ku Cyumweru ku wa 12 Mutarama, Amagaju FC azakira APR FC na yo ifitiwe igikundiro n’abanyarwanda batari bake. Uyu mukino na wo witezweho gushyushya uyu mujyi wa Huye.

Bimaze kumenyerwa ko iyi mikino iherekezwa n’imyidagaduro itandukanye, ibiha amahirwe abikorera bo mu Karere ka Huye gutegura ibikorwa bitandukanye bizasusurutsa abazitabira iyi mikino.

Umuyobozi wa Resto-Bar yitwa ‘La Gusto’, Mahoro Yannick, yabwiye IGIHE ko mu kwitegura abazagenderera Huye bateguye ibitandukanye n’ibisanzwe aho bazanye uvanga umuziki uzabakorera mu ijoro rya tariki ya 11 Mutarama 2025.

Ati "Turiteguye cyane, kandi ni natwe dufite ahantu hanini ho kwakirira abantu benshi hano i Huye. Twatumiye umu DJ Toxxyk uri mu bakomeye mu Rwanda, kugira ngo azasususurutse abazaba batugendereye."

Mahoro yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku bakiriya neza, bahisemo no kongera abakozi kugira ngo hatazagira ugira icyo akenera akakibura.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gervais, yabwiye IGIHE ko bongeye kubwira abakorera i Huye ko serivisi ari ngombwa kuri buri wese uzabagana.

Ati "Twasabye abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa kubyiyegereza bihagije hakiri kare kuko buriya serivisi nziza ni aho itangirira. Iyo hari icyo agusabye ukakimuhera igihe. Turanabasaba kwita ku isuku y’ibiribwa, ibikoresho n’amacumbi."

Yongeyeho ko banabasabye kuzamura urwego rw’umutekano, aho benshi ubu bamaze kugira abashinzwe umutekano b’umwuga ndetse banagenda bongeramo ikoranabuhanga ‘cameras’ byose bigamije kongera umutekano.

Kuri ubu, mu Karere ka Huye habarurwa amacumbi 78, Hoteli n’amaresitora 38, aho byibura hashobora kuboneka ibyumba byo kuryamamo bisaga 1300.

Mukura izakira Rayon Sports itaratsindwa muri Shampiyona
Amagaju FC azakira APR FC ku Cyumweru, mu mukino usoza ibanza ya Shampiyona
Amatike ya mbere yatangiye gushira
Ibirori by'i Huye bizatangira ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Nyuma y'umukino wa Mukura na Rayon Sports, benshi bazakomereza ibirori muri City Snack
Dj Sonia uri mu bagezweho muri iyi minsi azaba yabukereye
Bizaba ari ibicika i Huye muri La Gusta iherereye mu Intare Business Centre
La Gusto Bar Resto ifite imbuga nini yubatse hejuru y'igorofa
Muri La Gusto Bar Resto biteguye kwakira neza abazajya kuhagorobereza nyuma y'imikino
Ku Cyumweru ibirori bizaba bigikomeje i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .