Uburyo umupira w’amaguru wakoreshejwe mu mugambi wa Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mata 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Imikino by’umwihariko umupira w’amaguru wari ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ni kimwe mu byakoreshejwe mu kubiba urwango hagati y’Abanyarwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu bakinaga icyo gihe, bavuga ko no mu bakinnyi harangwaga imvugo zibiba urwango n’ivangura.

Mu 2019, Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports, Kayiranga Baptiste, yabwiye IGIHE ati “Wasangaga umukinnyi ku giti cye, ashaka umwanya, akazi cyangwa amafaranga cyangwa ashaka kugutsinda, yakwitaga umututsi cyangwa inyenzi bitewe na politiki yariho icyo gihe, akabyuririraho.”

Munyemana Nuru wakiniraga Kiyovu Sports, yabwiye IGIHE ko no hanze y’ikibuga, hari abakinnyi bashyigikiraga ibikorwa bigamije ivangura no kubiba urwango.

Ati “Byari bihari, hari n’abakinnyi bamwe na bamwe babaga mu mashyaka, ku kibuga mwarabibonaga. Hanze y’ikibuga musohotse nibwo wabibonaga neza.”

Muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu 1994, hari abari abakinnyi bishe bagenzi babo ndetse n’abafana birengagije ibyishimo basangiriraga ku bibuga, bakica abari inshuti zabo.

Uburyo umupira w’amaguru wakoreshejwe mu mugambi wa Jenoside

Hagati ya 1988-89, umupira w’amaguru mu Rwanda wateye intambwe bishingiye ku itangazamakuru ryari rimaze kwinjiramo n’umubare w’imikino n’amarushanwa byiyongeraga.

Muri icyo gihe nibwo imirimo yo kubaka sitade Amahoro yaganaga ku musozo nyuma y’uko yari yaratangiye mu 1983, bituma imwe mu mikino ishobora no kujya ikinwa mu ijoro.

Mu Ukoboza 1988, hasinywe amasezerano hagati y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) yo kogeza imikino ya shampiyona, n’ubwo radiyo zari nke, umubare w’abakurikiraga umupira kuri radio wari mwinshi kurusha abajyaga kuri za stade.

Umubare w’abakunzi b’amakipe wariyongereye mu gihe mu mpande z’igihugu hari hatangiye kugaragara ibikorwa byinshi by’urugomo byibasira Abatutsi.

Ivan Čolović, Umunyamateka wo muri Serbia mu gitabo cye yise " Football, Hooligans and War " ugenekereje bishatse kuvuga ngo " Umupira w’amaguru, Abafana n’Intambara ", yanditse ko abafana ba Étoile rouge de Belgrade barenze guhurira muri stade barema umutwe witwara gisirikare, Tigres d’Arkan wakoreshejwe mu ntambara y’icyahoze cyitwa Yougoslavie.

Umupira w’amaguru wazanywe mu Rwanda n’Abakoloni mu kinyejana cya 20, wasanze indi mikino n’imyadagaduro gakondo nko kumasha, gukirana, gusimbuka urukiramende, gusiga no kubyina.

Mu gitabo yise “Football, politique et violence milicienne au Rwanda: histoire d’un sport sous influences (1990-1994)” ugenekereje mu kinyarwanda ”Umupira w’amaguru, Politike n’ubwicanyi: Amateka ya Siporo yakoreshejwe hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 ” , Umushakashatsi w’ikigo cy’Abafaransa cy’amateka cya CRH (Centre de Recherche Historiques), Dr Hélène Dumas, mu 2012 yagaragaje uburyo umupira w’amaguru mu Rwanda wakoreshejwe mu mugambi wa Jenoside.

Kuva mu ntangiriro za 1980, amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere yari ayobowe na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.

Kanyabashi Joseph uvugwaho kuyobora Jenoside i Butare yari mu buyobozi bwa Mukura, Ferdinand Nahimana ufatwa nk’umwe mu bo hejuru mu bateguye Jenoside yari uwo muri Etincelles FC y’i Gisenyi na Karera François uvugwaho kugira ruhare muri Jenoside i Kigali, ayobora Kiyovu Sport.

Muri Mata 1990, FERWAFA yabonye ubuzima gatozi igira uburenganzira bwo gucunga amafaranga avuye kuri stade, byagengwaga ubusanzwe na Minisiteri y’urubyiruko, yongera umubare w’amarushanwa yategurga. Hagati ya 1986-1990 havutse amarushanwa atandatu mu gihe kandi amakipe arindwi yari muri Shampiyona, yari yiganjemo ayo muri za perefegitura.

Uretse ibitero bya FPR byo kubohoza u Rwanda byo ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Leta ya Habyarimana yari ku gitutu cyo guha urubuga n’andi mashyaka yo gukora politiki akeneye abarwanashyaka.

Kubera amashyaka, ngo FERWAFA yifuje ko igikombe cyari cyabanje kwitwa Icyo kuwa 5 Nyakanga (itariki Habyarimana yafatiye ubutegetsi akoreye coup d’état Kayibanda Gregoire) cyangwa Trophée Habyarimana cyaba Igikombe cy’Amahoro mu rwego rwo kutabogamira ku ishyaka n’umuntu runaka.

Mu rwego rwo kwiyegereza imbaga, guhura no kwiyegereza abafana bari muri stade, yari imwe mu nzira zo kubona abayoboke mu ruhando rw’amashyaka yari ari gushinga imizi.

Nyuma y’icyumweru hatangijwe intambara yo kubohoza igihugu, shampiyona yarahagaritswe (tariki ya 8 Ukwakira 1990). Raporo y’ikoreshwa ry’amafaranga ya FERWAFA yo mu 1990-1992 igaragaza ko hari ibihumbi 100 Frw byahawe ingabo za FAR mu gutegura intambara. Shampiyona yasubukuwe muri Gicurasi 1992.

Stade zari zisigaye ziberamo mitingi (inama z’amashyaka) mu mezi 18 yari ashize, zongeye guhuriramo abafana bareba amakipe bakunda.

Tariki ya 18 Ukuboza 1992, FERWAFA yandikiye Minisiteri y’umutekano mu gihugu, ibamenyesha urugomo rwari rutangiye kugaragara muri stade rutewe n’abasirikare babaga bitwaje intwaro nto.

Visi Perezida w’Interahamwe yashatse kuyobora Rayon Sports yari ifite abafana benshi mu gihugu

Mu gihe amakipe menshi yari ashingiye ku turere, ibigo bya Leta n’iby’ubucuruzi, Rayon Sports ifite imizi i Nyanza, ikunzwe na rubanda, yari iyobowe n’itsinda ry’abacuruzi, byatumaga ibona amafaranga yo kugura umukinnyi ukomeye no hanze y’u Rwanda.

Ngo intsinzi iyi kipe yabonaga mu Rwanda no mu mikino nyafurika, yatumye iyi kipe itera urujijo kuko yari igizwe n’abakinnyi bavuye imihanda yose.

Muri Werurwe 1992, Rutaganda Georges wari visi perezida w’Interahamwe yashatse gufata ku ngufu ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyamuhira.

Uyu mugabo ngo yagerageje kwiba amajwi biranga. Hélène Dumas wanditse iki gitabo agendeye ku buhamya yahawe, yemeza ko benshi mu bakunzi ba Rayon Sports banze kuyoborwa n’umuntu witwaje ko ari umunyapolitiki gusa.

Hélène agaragaza ko aba bayobozi bashatse gukoresha abafana b’umupira bari biganjemo urubyiruko mu kubacengezamo amatwara ya Jenoside.

Ati ”Bashakaga gukora umutwe w’abarwanyi babakuye mu bakunzi b’umupira cyane cyane rwa rubyiruko. Iyi ni yo mpamvu na François Karera wayoboye Kiyovu kugeza mu 1993 yaje kuba Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge anakuriye Interahamwe.”

Mu 1995, Rutaganda Georges, yafatiwe muri Zambia ajyanwa mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), abajijwe n’umucamanza icyo yashakiraga ubuyobozi bw’iyi kipe yanga gusubiza.

Jean-Pierre Chrétien, mu gitabo, Rwanda : Les médias du génocide, yavuganye n’umwe mu bafana ba Rayon Sports, wamusubije ati " Byateje ikibazo ahantu henshi nko mu tubari …benshi bavuga ko ikipe yacu igiye kuyoborwa n’Interahamwe (…) Abantu baravugaga ngo byaba byiza gupfa aho kuyoborwa n’igikoko."

Mu mpera za Mutarama 1993, ubwo Rayon Sports yari igiye gukina muri Sudani na Al Hilal yahagaritswe mu nzira n’Interahamwe ijya ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Muri uwo mwaka kandi, abakinnyi ba Rayon Sports baratutswe, imodoka yabo iterwa amabuye bakinnye na Etincelles bivugwa ko ari ikipe y’Abatutsi n’ibyitso bya FPR Inkotanyi.

Hélène Dumas, mu gitabo, Football et violence: Les clubs de supporters, creuset des milices Interahamwe, Rwanda 1990-1994, yanditse ko Rayon Sports ari imwe mu makipe, aho abakinnyi batishe bagenzi babo.

Dumas avuga ko muri Mukura VS, abakinnyi b’Abatutsi bishwe n’abakinnyi bagenzi babo ndetse n’abakunzi b’iyi kipe. Yagize ati " Umunyezamu wa Mukura VS yafunzwe kubera icyaha cya Jenoside."

Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .