Uburyo Mukura VS yigeze gukurwaho amanota 14 ishinjwa gukinisha “inyenzi”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Mata 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka w’imikino wa 1976/77, Mukura Victory Sports yakuweho amanota 14 muri Shampiyona nyuma yo gukinisha Kayihura Camile wari uvuye mu Burundi, akitwa “inyenzi”.

Mu kiganiro cya Televiziyo Rwanda cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Mata 2021, kigaruka ku buryo “Siporo n’imyidagaduro byabaye ibikoresho bya politiki”, hagaragajwe uburyo ivangura ryakozwe muri siporo n’imyidagaduro, ryakururiye rumwe mu rubyiruko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yagaragaje urwango Abatutsi bagiye bagirirwa mu makipe atandukanye, atanga urugero rwa Mukura Victory Sports yakinishije umukinnyi witwaga Kayihura Camile, igafatirwa ibihano byo gukurwaho amanota 14.

Ati “Mu bushakashatsi byagaragaye ko hari aho byabaye ngombwa ko Leta isa n’aho igiye mu makipe, cyangwa se ijya mu bakinnyi n’abafana kugira ngo ibumvishe ko noneho bagomba gukoresha cya gikoresho cya siporo mu bundi buryo bwo gusenya Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Natanga urugero, mu bushakashatsi hari aho bavuze ko Mukura VS yigeze gukinisha umusore witwaga Camile Kayihura, noneho baza kubafatiraho umwanzuro wo kubambura amanota, bakuraho Mukura amanota 14, yari umusore wabaga inaha yaragiye kwiga mu Burundi, bavugaga ko ari inyenzi.”

Umwe mu bo muri Mukura Victory Sports waganiriye na IGIHE, yavuze ko Kayihura Camile yari Umunyarwanda wigaga mu Burundi, akaba yaragarutse gukina mu Rwanda avuye muri Vital’O FC.

Ati “Byabaye mu mwaka w’imikino wa 1976-1977, ni wo mwaka wa mbere Camile yari akinnye avuye muri Vital’O. Yigaga kuri Collège Saint-Esprit i Bujumbura, bamwise inyenzi. Ibyo byakozwe n’umucamanza witwaga Murego Donat wakiniye Rayon Sports ndetse ni umwe mu bayishinze.”

Yakomeje agira ati “Mukura bayitaga ikipe y’inyenzi, ntibashakaga ko itwara igikombe idatsinzwe.”

Uyu waganiriye na IGIHE yavuze ko Kayihura Camile yageze aho asubira mu Burundi, asoza amasomo ye mbere yo kugaruka muri Mukura Victory Sports nyuma yo kubisabwa n’abarimo Gakuba Paul wayiyoboraga, ariko akaba yarishwe mu gihe cy’ibyitso.

Ati “Kayihura iwabo ni i Sovu. Yaragarutse arakina, ariko urumva bari baramushyizeho iterabwoba bamwita inyenzi, ni aho byahereye.”

Uretse muri Mukura VS, ivangura ryagaragaye kandi mu makipe nka Rayon Sports aho abakinnyi bahagarikiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye gukina muri Ethiopia, bashinjwa ko bari gushaka kujya mu Nkotanyi.

Bamwe mu bakinaga mbere ya Jenoside bavuga ko umukinnyi atatinyaga kwita mugenzi we inyenzi agamije kugira ngo amutsinde.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukura Victory Sports et Loisirs yigeze gukurwaho amanota 14 kubera gukinisha umukinnyi wiswe inyenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .