Nyuma yo gushinjwa na benshi ko yateguye ibirori bidakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agahuriza hamwe abantu benshi, Neymar yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, anyomoza aya makuru.
Bivugwa ko muri ibyo birori by’iminsi itanu, byatangiye kuri Noheli, bigahabwa izina rya “Neymarpalooza”, yatumiyemo abanyamideli barimo abavuye muri Miami na Barcelone.
Abagera ku 150 ni bo bivugwa ko babyitabiriye nyuma y’uko abashinzwe itumanaho ku ruhande rwa Neymar bahakanye ko hatatumiwe abantu 500 nyuma yo kunengwa n’abatari bake.
Abagore bitabiriye ibirori by’uyu mukinnyi w’imyaka 28 mu gace ka Mangaratiba, barimo Kiki Passo, Michelle Nevius na Jessica Bartlett bavuye i Miami batumiwe na Neymar n’inshuti ze binyuze ku butumwa bohererezanyije kuri Instagram.
Neymar ntiyigeze ashyira iby’ibi birori kuri Instagram, aho akurikirwa n’abantu miliyoni 144.
Umwe mu bari hafi y’ahabereye ibi birori, yavuze ko yabonye bamwe mu bashyitsi baza n’abandi bagenda, bikavugwa ko Neymar yari yabujije ko hari abitwaza telefoni zabo ndetse inzu barimo ikaba yubatse ku buryo amajwi atajya hanze.
Ikinyamakuru CNN Brésil cyatangaje ko nubwo abo ku ruhande rwa Neymar bahakanye ko ibi birori byabaye, ariko Umujyi wa Mangaratiba wamunenze ku kurenga ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Mu mashusho magufi yashyize kuri Instagram ku wa Kane, Neymar yavuze ko abitabiriye ibirori bye ari inshuti n’abo mu muryango we kandi babanje gupimwa COVID-19. Yongeyeho ko bubahirije guhana intera ndetse ahakana ko bari 500.
Neymar makes fun of the media after they reported he was having a “500 person” New Years party 😂 pic.twitter.com/K7yef56Rxj
— Brasil Football 🇧🇷 (@BrasilEdition) December 31, 2020
Brésil ni kimwe mu bihugu byugarijwe cyane na COVID-19, aho iki cyorezo kimaze guhitana abasaga ibihumbi 195.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!