FERWAFA yateye utwatsi ubujurire bwa Runanira Amza urega Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko ubujurire bw’ikirego myugariro Runanira Amza yaregagamo Rayon Sports, butakiriwe kuko yabutanze nyuma y’ibihe biteganywa n’amategeko.

Runanira Amza wari umaze amezi arindwi aguzwe, yirukanywe na Rayon Sports muri Gashyantare, ashinjwa kumara igihe atagaragara mu ikipe.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi avuze ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko, tariki ya 3 Nyakanga, Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kanzuye ko amafaranga y’amezi 40 Runanira Amza yishyuzaga ndetse n’igihembo cya Avoka, nta gaciro bifite.

Hemejwe ko Rayon Sports izamwishyura imishahara y’amezi abiri: Mutarama na Gashyantare, ingana n’ibihumbi 600 Frw kongeraho ibihumbi 50 Frw by’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Uyu mwanzuro ntiwishimiwe n’uruhande rwa Runanira Amza, rwongeye kujurira ku wa 17 Nyakanga, ruvuga ko “ibaruwa yandikiwe ku wa 13 Gashyantare 2020 imusaba ibisobanuro, atigeze ayibona, akayibona gusa ubwo baburanaga ku wa 18 Kamena.”

Rwongeye gushimangira ko uyu mukinnyi yirukanywe binyuranyije n’amategeko bityo rusaba ko hasuzumwa ibyo asaba Rayon Sports akabihabwa.

Mu kwisobanura, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko ikirego kidakwiye guhabwa agaciro kuko cyatanzwe mu gihe kirenze iminsi ibiri iteganywa n’amategeko.

Runanira Amza yavuze ko atibuka neza igihe yohererejwe imyanzuro, akeka ko yaba yarayihawe tariki ya 13 Nyakanga mu gihe umwunganira, we yavuze ko ubwo iyo myanzuro yoherezwaga itari yahawe uyu mukinnyi nyuma akaba aribwo ayohererezwa.

Komisiyo y’Ubujurire yavuze ko yabajije mu Bunyamabanga bwa FERWAFA, bikagaragazwa ko Runanira Amza yakiriye imyanzuro y’Akanama Nkemurampaka tariki ya 8 Nyakanga, bityo akaba yaratanze ubujurire mu gihe kitemewe.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko ubujurire bwa Runanira Amza wunganiwe na Me Uwineza Neema, butakiriwe kubera ko bwatanzwe mu bihe binyuranyije n’amategeko.

Mu mwanzuro yatanze ku wa 6 Kanama 2020, iyi Komisiyo yemeje ko “Nta gihindutse ku cyemezo cyafashwe n’Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA ku wa 3 Nyakanga mu ngingo zacyo zose.”

Runanira Amza yari yatanze ubujurire muri FERWAFA ariko bwateshejwe agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .