Ubu nibwo nje- Tuyisenge Jacques ukirutse malaria

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu mushya wa APR FC, Tuyisenge Jacques, wari umaze iminsi arwaye malaria, yatangaje ko yagarutse mu bihe bye ndetse yiteguye gufatanya n’abandi guharanira kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Tuyisenge yageze muri APR FC tariki ya 18 Nzeri uyu mwaka, nyuma yo gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola, yari amazemo umwaka umwe gusa.

Uyu mukinnyi ntiyagaragaye mu mikino ibiri ya gicuti ikipe ye nshya yahuyemo na AS Kigali mu cyumweru gishize kubera ko yari arwaye malaria, ariko yasubukuye imyitozo mu mpera z’icyumweru.

Abinyujije kuri Twitter, Tuyisenge Jacques yerekanye ko ubu ameze neza ndetse yiteguye gufasha APR FC kugera ku ntego ifite mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Ntacyo wageraho utakivunikiye, ubu nibwo nje , reka duharanire intego twihaye.”

Tuyisenge wakiniye Etincelles FC na Police FC mu Rwanda, ni umwe muri ba rutahizamu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kwigaragaza mu myaka itatu yakiniyemo Gor Mahia FC yo muri Kenya kuva mu 2016.

Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko baguze uyu mukinnyi kuko amenyereye amarushanwa Nyafurika bifuza gukoramo amateka ikipe y’ingabo itarageraho, yo gukina imikino y’amatsinda.

Ati “Ni umukinnyi ufite ubunararibonye kandi uje kongera byinshi ku ikipe yacu, mu busatiizi bwacu, azanye ubunararibonye afite mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, twiteze kwitwara neza byo ku rwego rwo hejuru.”

“Imyitwarire ndetse n’ubunyamwuga afite azafasha ikipe gukomeza kugera ku musaruro mwiza yagezeho umwaka ushize, anadufashe kugera ku musaruro wisumbuyeho wo kugera mu matsinda y’amarushamwa Nyafurika.”

APR FC ikomeje kwitegura imikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League rizaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo, yaraye itsinze Etoile de l’Est ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi ku wa Mbere.

Hari amakuru avuga ko iyi kipe y’ingabo ishobora gukina imikino itatu ya gicuti n’amakipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS FAR yo muri Maroc.

Tuyisenge Jacques wari umaze iminsi arwaye malaria, yamaze gutangira imyitozo
Tuyisenge avuga ko yiteguye gufasha APR FC guharanira ku ntego yihaye zo gukina amatsinda y'imikino Nyafurika muri uyu mwaka w'imikino
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yiteze byinshi kuri Tuyisenge Jacques

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .