Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025 wari ugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’impande zombi.
Witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.
Hari kandi n’abandi bazwi mu mupira w’u Rwanda nka Col (Rtd) Richard Karasira wahoze ari Chairman wa APR FC, Perezida wa Vision, Birungi John Bosco n’abandi.
U Rwanda rwinjiye mu mukino mbere, rutangira gusatira ariko imipira myinshi yahindurwaga imbere y’izamu na Sibomana Abdul yapfaga ubusa.
Ku munota wa munani, Sibo yongeye kuzamukana umupira yihuta ku ruhande rw’iburyo awutanga kwa Haruna Niyonzima ariko ateye ishoti ujya hejuru y’izamu.
Mu minota 20, Uganda yatangiye kwinjira mu mukino no kugera imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.
Mu minota 30, umukino watangiye kugenda gake kubera imbaraga nke, bityo u Rwanda rukora impinduka Karim Kamanzi asimburwa na Lomami André Fils, Nshimiyimana Eric asimburwa na Annaur Kibaya.
Ku munota wa 40, Sibo yateye coup franc nziza, abakinnyi ba Uganda bananirwa gukiza izamu Ngabo Albert abiba umugono atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Uganda igitego 1-0.
U Rwanda rwatangiranye igice cya kabiri impinduka, Nshizirungu Hubert ‘Bebe’, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Nyandwi Idrissa, Tumaini Titi na Ndoli Jean Claude binjira mu kibuga.
Bidatinze ku munota wa 53, Lomami André Fils yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira mwiza yahawe na Titi.
Nyuma y’iminota itanu gusa, Nshizirungu Hubert yateye ishoti ryiza ari kure atsinda igitego cya gatatu cy’u Rwanda.
Bidatinze ku munota wa 60, Nyandwi yatsinze icya kane ku mupira mwiza yahawe na Lomami wahise avunika arasimburwa.
Mu minota 70, Uganda yatangiye gusatirana imbaraga ishaka igitego ariko ab’inyuma b’u Rwanda nka Migi na Titi bakabyitwaramo neza.
Ku munota wa 87, Muhawenimana Théoneste yazamukanye umupira yihuta acenga cyane atsinda igitego cya gatanu.
Umukino warangiye u Rwanda rwanyagiye Uganda ibitego 5-0, mu mukino wa gicuti wongeye guhuza amakipe yombi nyuma y’imyaka icyenda, dore ko uwaherukaga nabwo u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 5-3.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rucogoza Aimable Mambo, Niyonshuti Gad, Enzo Ikumba, Ngabo Albert, Haruna Niyonzima, Sibomana Abdul, Nshimiyimana Eric, Karim Kamanzi, Ntamuhanga Titi na Mateso Jean de Dieu.


























Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Bizimana Confiance
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!