U Rwanda rwashyizwe mu gakangara ka kane muri tombola y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryashyize ahagaragara uburyo amakipe azaba agabanyije mu dukangara muri tombola y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Iyi tombola y’amatsinda izabera ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) kiri i Cairo mu Misiri tariki ya 21 Mutarama 2020.

Izakorwa hagendewe ku myanya amakipe yasorejeho uyu mwaka wa 2019, ku rutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze na FIFA, aho uruheruka rwasohotse 19 Ukuboza 2019.

U Rwanda rwasoje umwaka ruri ku mwanya wa 131, rwashyizwe mu gakangara ka kane nk’uko bigaragara mu buryo iyi tombora izakorwamo, bwashyizwe hanze na FIFA.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yabonye itike yo gukomeza muri iki cyiciro cy’amatsinda nyuma yo gusezerera Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryabaye muri Nzeri uyu mwaka, ku bitego 10-0 mu mikino ibiri.

Muri iyi tombola y’amatsinda, ibihugu bizagabanywa mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine.

Ibi bihugu bine bizahura mu mikino itandatu muri ayo matsinda, biteganyijwe ko izatangira muri Werurwe 2020.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira mu Ukwakira 2021, aho kugeza ubu Qatar ari yo yonyine ifite itike nk’igihugu kizakira irushanwa muri 32 azakina iri rushanwa rya mbere rikomeye mu mupira w’amaguru.

Uko ibihugu bigabanyijwe mu dukangara:

Agakangara ka mbere: Sénégal, Tunisie, Nigeria. Algérie, Maroc, Ghana, Misiri, Cameroun, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Agakangara ka kabiri: Burkina Faso, Afurika y’Epfo, Guinée, Uganda, Cap Vert, Gabon, Bénin, Zambie, Congo na Côte d’ivoire.

Agakangara ka gatatu: Madagascar, Mauritanie, Libye, Mozambique, Kenya, Centrafrique, Zimbabwe, Niger, Namibie na Guinée Bissau.

Agakangara ka kane: Malawi, Angola, Togo, Sudani, u Rwanda, Tanzanie, Guinée Équatoriale, Ethiopie, Liberia na Djibouti.

U Rwanda ruheruka gusezerera Seychelles, rwashyizwe mu gakangara ka kane muri tombora izaba mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .