00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasezerewe na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Ikipe ya Mali yatsinze iy’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, irusezera mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Nyafurika y’abatarengeje imyaka 23, ku mpuzandengo y’ibitego 2-1.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu watangiye ahanini urimo kutinjira mu mukino ku ruhande rw’u Rwanda, kugeza ubwo abakinnyi ba Mali basatiriye cyane izamu rya Adolphe Hakizimana inshuro nyinshi mu gice cya mbere.

Muri ubwo buryo nta kintu gikomeye cyabaye, ahubwo abasore ba Mali bategereje umunota wa 41 w’umukino kugira ngo babone igitego cya mbere cyatsinzwe na Kalifa Traoré.

Iki gitego cyahumuye abasore b’u Rwanda kuko babonye ko amazi atakiri yayandi, ko bagomba kuva inyuma bagashaka igitego cyo kwishyura ndetse n’icy’instinzi, kugira ngo babashe kwikura kuri Stade Du 26 Mars-Bamako.

Igice cya kabiri cyatangiye Mali ikina yitonze kuko yari yamaze gutsinda igitego cya mbere, kiyishyira mu mwanya mwiza kuko umukino ubanza wabereye mu Rwanda, amakipe yombi yanganyije 1-1.

Yatangiye guhererekanya imipira neza mu kibuga, yirinda ko u Rwanda rwafata umupira rukaba rwakwishyura igitego.

Umutoza Yves Rwasamanzi yahise ahagurutsa abasore be bose kugira ngo aze kuba yakora impinduka muri iki gice.

Gusa umutoza yahise asimbuza mu buryo atari yateganyije kubera imvune Samuel Nsengiyumva yagize, hajyamo Niyonzima Faustin.

Ibintu ariko byatangiye guhinduka kuko umutoza yatangiye ubundi buryo bwo gukina bushingiye ku guhererekanya imipira baciye mu mpande, bituma batangira kugeza imipira myinshi mu rubuga rw’umuzamu wa Mali, Lassine Diarra.

Yabasabye gukina bitonze kuko imipira bakinaga miremire yabagoraga, kubera ko Prince Rudasingwa na Nyarugabo Moïse bari mu busatirizi bananiwe kujya mu mitsi na Yolo Mamadou Diaby na Lassine Soummaoro.

Kuva icyo gihe ikipe ya Mali yibuze muri uyu mukino, guhera ku munota wa 60 umukino wose ukinirwa mu kibuga cya Mali.

Umutoza Rwasamanzi yongeye gukora izindi mpinduka ku munota wa 70’, akuramo Rudasingwa Prince kubera imvune, yinjizamo Kamanzi Ashraf wagombaga kujya mu busatiriza.

Umutoza wa Mali Badra Alou Diallo na we yakoze impinduka yongeramo imbaraga mu kibuga hagati, ndetse no mu bwugarizi, ku munota wa 75.

Ikipe y’u Rwanda ntiyigeze iha agahenge aba basore.

Mu minota ya nyuma Abanya-Mali bashyushye mu mutwe kubera umukino abasore b’u Rwanda bakinaga bashaka kwishyura.

Bashatse kurwana ku ikosa ryakorewe Ashraf Kamanzi, byaje no gutuma kapiteni Yolo Mamadou wari wagoye abasore b’u Rwanda ahabwa ikarita itukura.

Umukino wongeweho iminota itatu yonyine, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’Abanyarwanda. Byatumye umutoza Yves Rwasamanzi na we ahabwa ikarita itukura umukino wamaze kurangira.

Ikipe ya Mali yatsinze uyu mukino ikarenga ijonjora rya kabiri, izakina ijonjora rya gatatu izahuriramo n’ikipe izatsinda hagati ya Burkina Faso na Sénegal.

Abakinnyi 11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
Ba kapiteni b'amakipe yombi Niyigena Clement na Mamadou Diaby wa Mali, bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukino
Mugisha Desire ashaka kuba uwa mbere ku mupira, ahanganye n'umukinnyi wa Mali
U Rwanda rwari rufite abafana bake ku kibuga
Nyarugabo Moïse yashakaga uko yageza umupira imbere
Rwasamanzi Yves yananiwe gufasha ikipe gukomeza mu irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .