00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanganyirije na Sudani i Kigali mu mukino wakiniwe mu mvura ijojoba (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 09:38
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu “Amavubi’’ yanganyije na Sudani 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

Uyu mukino wakinwe ni ubanza muri ibiri ya gicuti igomba guhuriza ibihugu byombi mu Mujyi wa Kigali.

Ubanza watangiye ibihugu byombi byigana usa n’aho ukinirwa hagati mu kibuga, asa n’ayigana.

Sudani ni yo yakangutse mbere ndetse binyuze mu basore bayo barimo Safour Walierdin yageragezaga uburyo bw’igitego ariko ab’inyuma b’Amavubi bagahagarara neza.

Amavubi ku munota wa cyenda yabonye uburyo bwa mbere ku mupira watewe ku ikosa ryakorewe Hakizimana Muhadjili ariko Mugenzi Bienvenue awushyize ku mutwe umupira ujya hanze.

Abasore ba Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi bayobowe na Ali Niyonzima na Djihad Bizimana binjiye mu mukino batangira gutanga imipira ku ruhande rwariho Ombolenga Fitina na Niyomugabo Claude, byatangaga icyizere ko batangiye kubonana neza.

Ubu buryo bwaje gutuma Amavubi akina umukino mwiza ndetse atangira no gusatira izamu bya hato na hato. Ku munota wa 17, u Rwanda rwabonye uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude ariko habura ushyiraho umutwe.

U Rwanda rwabonye ubundi buryo bwa Hakizimana Muhadjili ku ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Mustafa Mohamed awutereka muri koruneri ku munota wa 24. Iyi minota yose yayobowe n’u Rwanda rwakiniraga umupira mu kibuga cya Sudani.

Abakinnyi b’u Rwanda mu kibuga hagati bari ku rwego rwo hejuru ndetse na Muhadjili Hakizimana wazaga kubafasha avuye mu busatirizi, gusa abari bakurikiye umukino bari banyotewe no kubona igitego ariko bikomeza kwanga.

Mu mpera z’igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yacenze abakinnyi ba Sudani ahereza umupira Mugenzi Bienvenue, ariko awuteye mu izamu uca gato iruhande rwaryo.

Iki gice cyongeweho umunota umwe, umusifuzi Ruzindana Nsoro yagisoje amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Burhan Eldin Tia akora impinduka ku munota wa 50, akuramo Idris Mohamed wavunitse, ashyiramo Gadalla Elfatih wakinaga hagati yugarira.

U Rwanda na rwo rwakoze impinduka rukura mu kibuga Hakizimana Muhadjili na Mugenzi Bienvenue basimburwa na Habimana Glen na Hakim Sahabo kugira ngo bongere imbaraga mu busatirizi no hagati mu kibuga.

Sudani yashakaga kwitwara neza na yo yakoze izindi mpinduka aho Yagubu Mohamed yahaye Adam Waleed umwanya.

Kuva ku munota wa 60, Sudani yatangiye kuganza u Rwanda ndetse itangira no kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Ntwari Fiacre.

Amahirwe akomeye cyane Sudani yabonye ku munota wa 70 yashoboraga kubyara igitego ariko Nsabimana Aimable ashyira umupira hanze.

Abakinnyi ba Sudani bikanze penaliti ku ikosa ryakorewe Eltayeb Yasir ariko Nsoro yemeza ko umupira ugomba guterekwa imbere y’izamu.

Umutoza Ferrer yabonye ko yasatiriwe cyane akora izindi mpinduka aho Manishimwe Emmanuel, Gerard Gohou na Muhozi Fred binjiye mu kibuga mu myanya ya Niyonzima Ali, Muhire Kevin na Niyomugabo Claude.

Nyuma y’izi mpinduka umukino wakomeje kwiharirwa na Sudani yari yahindukiranye u Rwanda, gusa abasore bayo bakomeza kubura igitego.

Iminota isanzwe y’umukino yongeweho itanu ndetse ku wa 95, u Rwanda rwabonye amahirwe ya nyuma ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert ariko umupira umupira w’umuterekano watewe na Hakim Sahabo wanyuze hejuru y’izamu, amakipe yombi atandukana nta yitsinze indi.

Nyuma y’umukino Umutoza w’u Rwanda, Carlos Ferrer, yatangaje ko impamvu atari kubona ibitego, ahanini akiri kubaka umukino wihariye.

Ati "Impamvu ibitego bitaboneka biri guterwa n’umukino turi gukina, ariko uyu munsi mwabonye ko turi gusatira, habura gushyira mu izamu. Mu mukino utaha nabwo tuzaba turi kwiga, tunategura umukino wa Benin tugomba gutsinda."

U Rwanda ruzakina na Sudani umukino wo kwishyura tariki ya 19 Ukwakira 2022, na wo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sudani
Amavubi yagerageje gusatira izamu ariko amahirwe yabonye ntiyabyaye umusaruro
Myugariro Ombolenga Fitina yongeye kubanza mu kibuga, aha yageragezaga kunyuza umupira hagati y'abakinnyi ba Sudani
Muhire Kevin hano yageragezaga ishoti rikomeye ariko ryaciye inyuma y'izamu
Mugenzi Bienvenue wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bagerageje uburyo imbere y'izamu rya Sudani ariko ntiyahiriwe no kunyeganyeza inshundura
Hakizimana Muhadjili yagoye ab'inyuma ba Sudani kubera amacenga menshi
Abakinnyi b'u Rwanda baririmba "Rwanda Nziza" mbere y'uko umukino utangira
Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza
Sudani yari ifite abafana bake ku kibuga
Hakizimana Muhadjili yishimiwe cyane kuri uyu mukino
Abafana b'Amavubi bayatije umurindi nubwo bari bake muri stade
Carlos Alós Ferrer areba uko abakinnyi be bitwara
Nshuti Savio ari mu bakinnyi bifashishijwe kuri uyu mukino
Mugenzi Bienvenue yabonye amahirwe imbere y'izamu ariko ntiyahirwa no kuyabyaza umusaruro
Nyuma y'umukino banganyijemo na Sudani 0-0, abakinnyi b'Amavubi bashimiye abafana babo
Hakim Sahabo yitwaye neza ku mukino we wa mbere yagaragayemo ku butaka bw'u Rwanda, ari mu mwambaro w'Amavubi
Abakinnyi b'Amavubi banyuzagamo bakajya inama y'uburyo bakwitwara

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .