Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.
Urutonde ruheruka gusohoka mu Ukuboza 2024, Amavubi yari ku mwanya wa 124. Icyakora mu mikino ibiri yakinnye muri Werurwe 2025 yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0, mu gihe yanganyije na Lesotho igitego 1-1.
Si iyi mikino gusa kuko u Rwanda rwari rwaranakinnye indi mikino ibiri mu yo gushaka itike ya CHAN 2025, rugatsinda umukino umwe wa Sudani y’Epfo ibitego 2-1, mu gihe rwatsinzwe undi waruhuje n’iyi kipe, ibitego 3-2.
Uyu musaruro nkene watumye iyi kipe itakaza amanota 8,7. Ibi byatumye itakaza imyanya itandatu, ikava ku mwanya wa 124 ikajya ku mwanya wa 130. Ni umwanya rwaherukagaho muri Nzeri 2024.
Kuri uru rutonde, Argentine yakomeje kuyobora mu gihe Espagne yazamutse ikava ku mwanya wa gatatu ikajya ku wa kabiri yasimburanyeho n’u Bufaransa.
Maroc ya 12 ku Isi ni yo yafashe umwanya wa mbere muri Afurika ivuye ku mwanya wa gatatu, ikurikirwa na Senegal, Misiri, Algeria na Côte d’Ivoire.
Ikipe yazamutseho imyanya myinshi ni Myanmar yazamutseho irindwi ikaba iya 162, mu gihe iyamanutse myinshi ari Guinea-Bissau iri ku mwanya wa 128.
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku mikino yakinwe n’amakipe ya FIFA igera kuri 245, igera kuri 58 yose yakinwe mu mpera za 2024. Amakipe yakinnye imikino myinshi ni Vietnam na Thailand.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!