Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi, ku wa 30 Werurwe 2022.
U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira izo ku rwego rwo hejuru.
Muri iyi nama iteganyijwe umwaka utaha, biteganyijwe ko ari yo izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA.
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi riyobowe na Gianni Infantino kuva muri Gashyantare 2016. Uyu mugabo w’imyaka 52 muri uyu mwaka aheruka gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.
Mu zindi mpinduka, Akanama ka FIFA kanzuye ko umubare w’abakinnyi ku makipe y’ibihugu azitabira Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzamuka bakava kuri 23 baba 26.
Kuri iyi ngingo, hemejwe ko abicara ku ntebe y’ikipe batagomba kurenga 26, barimo abasimbura batarenze 15 n’abandi 11 barimo umuganga.
Hananzuwe ko umubare w’abakinnyi bahamagarwa ku rutonde biyongera bakava kuri 35 bakaba 55.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!