U Rwanda ruzitabira CHAN izaba mu gihe cyo Kwibuka?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yateranye ku wa 21 Ugushyingo 2019, yemeje ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu rihindurwa amatariki kugira ngo rinyuranye n’amarushanwa y’amakipe arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Izi mpinduka zatumye Irushanwa rya Afurika rihuza abakinnyi bakina muri za Shampiyona z’imbere mu bihugu rizabera muri Cameroun mu 2020, rishyirwa ku matariki ya ya 4 na 25 Mata.

Ni amatariki azahurirana n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Nyuma yo gutangaza ingengabihe ya CHAN hibajijwe niba Amavubi y’u Rwanda azitabira iri rushanwa rizahurirana n’ibihe byo kwibuka aho ubusanzwe, ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro na siporo bihagarikwa mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Minisiteri ya Siporo yo yamaze kwemeza ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bizakina CHAN 2020.

Mu kiganiro yahaye FunClub dukesha inkuru, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Siporo muri MINISPOR, Rurangayire Guy, yavuze ko Amavubi nta kizayabuza kwitabira CHAN nubwo hari ibigomba kuganirwaho na CAF.
Yagize ati “Tuzitabira CHAN ya 2020 ariko hari ibyo tuzasaba CAF nko gufata umunota wo kwibuka mbere y’uko ikipe yacu ikina mu mikino tuzakina mu cyunamo. Ikindi ni ukwambara udutambaro tw’umukara mu irushanwa twerekana ko turi kwibuka.”

“Icyo dusaba abategura ayo marushanwa ni ukwemera ko habaho ibikorwa byo kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rurangayire yavuze ko atari ubwa mbere amakipe ahagarariye u Rwanda azaba akina mu gihe cy’Icyumweru cyo kwibuka kuko n’imikino ya Commonwealth y’urubyiruko mu 2018 yabaye muri Mata kimwe n’imikino y’amarushanwa ya Volleyball muri Afurika.

Ni ku nshuro ya mbere, Ikipe Nkuru y’Umupira w’Amaguru ukurikiranwa na benshi izaba ikina mu gihe cyo kwibuka.

Rurangayire yakomeje agaragaza ko ikizaba kigoye ari uburyo bwo gukurikirana iyo mikino.

Ati “Imbogamizi ikomeye izabaho muri CHAN, ni irebana no kureba imikino ku bakunzi b’umupira w’amaguru bari mu Rwanda kuko nta bikorwa bya Siporo n’imyidagaduro biba byemewe imbere mu gihugu mu gihe cy’icyunamo.”

CHAN kuva yatangira gukinwa, yabaga mu mezi ya Mutarama na Gashyantare. Muri uyu mwaka CAF ngo yari yasabye ko yashyirwa mu mezi azaberaho CAN kugira ngo barebe ko Cameroun yiteguye kuzakira iri rushanwa rizaba mu 2021 ariko hanzurwa ko rishyirwa muri Mata.

Igihe tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda izabera ntikiramenyekana. Ibihugu 16 bizakina CHAN 2020 ni Burkina Faso, Cameroun (izakira irushanwa), Congo Brazzaville, Guinée, Mali, Maroc, Namibia, Niger, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Tanzania, Togo, Tunisie, Zambia na Zimbabwe.

U Rwanda rugiye kwitabira CHAN ku nshuro ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza