Iri rushanwa rito ryateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’Ishyirahahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizaba hagati ya tariki ya 7 n’iya 11 Mutarama 2021 kuri Stade Amahoro.
U Rwanda ruzakina na Congo Brazzaville na Namibia nabyo biri mu bihugu 16 bizakina CHAN 2020 hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun.
Muri CHAN igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo.
Umukino warwo wa mbere uzaba kuwa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe kuwa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.
Ikipe y’Igihugu imaze icyumweru kimwe mu mwiherero yitegura iri rushanwa, aho kuri ubu ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro na Stade ya Kigali.
Abakinnyi b’Amavubi bari kwitegura CHAN 2020
Abanyezamu: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Eric, Kwizera Olivier, Rwabugiri Ndayisenga Omar.
Ba myugariro:Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rugwiro Hervé, Nsabimana Aimable, Fitina ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Serumogo Ally Omar, Niyomugabo Claude.
Abakina hagati: Niyonzima Olivier, Ngendahimana Eric, Twizeyimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Kalisa Rashid, Ruboneka Jean Bosco.
Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Sugira Erneste, Usengimana Danny, Iradukunda Jean Bertrand, Iyabivuze Osée, Mico Justin, Tuyisenge Jacques, Hakizimana Muhadjiri, Twizerimana Onesme, Sibomana Patrick.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!