00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 January 2025 saa 07:51
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika, mu gikorwa giteganyijwe tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2025.

Ni ku nshuro ya gatandatu iri serukiramuco rihuriza hamwe abafana b’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza, aho bakora ibikorwa by’ubugiraneza n’ibindi byiganjemo iby’ubusabane.

Kugeza ubu, abafana bo muri Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia na Tanzania nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa cyitezwemo abarenga 1000.

Uretse gusabana biranga iri serukiramuco, abaryitabiriye banakora ibikorwa by’ubugiraneza, kubungabunga ibidukikije batera ibiti ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Arsenal n’ikipe ifite aho ihuriye n’u Rwanda kuko kuva mu 2018, iyi kipe irwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yambara ku kaboko k’ibumoso.

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bagiye kwakira bagenzi babo bo muri Afurika
Abafana ba Arsenal FC basanzwe barangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .