Ikipe y’u Rwanda yari kuri uyu mwanya ku rutonde rwaherukaga gusohoka mu Ugushyingo, nyuma yo kwitwara neza muri imwe mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Urutonde rwashyizwe hanze na FIFA, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanyeganyeze kuko rwagumye ku mwanya wa 124 ndetse ntirwakunguka n’inota na rimwe rugumana 1136.06.
Ku rwego rw’Isi, Argentine ni iya mbere ikurikiwe n’u Bufaransa mu gihe u Bwongereza na Brésil na byo biri mu myanya ine ya mbere.
Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika ni Maroc ya 14, Sénégal ya 17, Misiri 33, Algeria 37 na Nigeria ya 44 ku Isi.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda ikaba iya 88, Tanzania ikaba iya 106, Kenya ikaba iya 108 mu gihe u Burundi ari ubwa 139.
Liberia ni yo yungutse amanota menshi (34,47) n’imyanya myinshi iba iya 142 mu gihe Guinée Equatoriale yatakaje amanota 47,53, imanuka imyanya 10 iba iya 89.
Ukwezi gushize kuko kutabayemo imikino myinshi ihuza amakipe y’ibihugu, Hong Kong yazamutse cyane mu manota yungutse 4.18 ahanini biturutse ku mikino yatsinzemo Mongolia na Chinese Taipei.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!