00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Sudani: Uwari umukino wa gicuti warangiriye mu mirwano

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Umukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo na Sudani igitego 1-0 warangiriye mu mirwano abapolisi bakiza abakinnyi n"abatoza bari bahanganye ku mpande zombi.

Nubwo u Rwanda na Sudani bakiniye kuri Stade ya Kigali kuri gahunda u Rwanda rwari rwakiriye umukino wa mbere, uwa kabiri wari wakiriwe na Sudani.

Ni umukino watangiye amakipe yombi abanza kwifotoza ifoto bahuriyemo bigaragaza ikimenyetso cy’uko wari uwa gicuti. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Gerard Bi Gohou ku munota 21.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nk’ibisanzwe maze umusifuzi wa kane Twagirumukiza Abdul Karim yongeraho iminota itatu, umusifuzi wo hagati Ishimwe Claude ’’Cyucyuri’’ wari wayoboye umukino neza ubwo yawurangizaga ubwo imirwano iherako iratangira.

Mbere gato y’uko umusifuzi arangiza umukino, ku munota wa 93 n’amasegonda 15, Hakizimana Migadjiri usanzwe akina afasha ba rutahizamu yarenguriye umupira myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel "Mangwende" na we utawutindanye kuko nyuma y’amasegonda atanu gusa yahise awusubiza Muhadjiri. Igihe Mangwende yari afite umupira ni na bwo umusifuzi Ishimwe yarebaga ku isaha yitegura kurangiza umukino.

Ku munota wa 93 n’amasegonda 22 nibwo Muhadjiri wari umaze kwakira umupira yawusubizaga kuri ba myugariro be, gusa rutahizamu wa Sudani nimero 10, Yagub Mohamed wari na kapiteni yateraga umutego Muhadjiri wari umaze kurekura umupira agwa hasi, iri kosa ryahuriranye n’uko umusifuzi Ishimwe Claude yahuhaga mu ifirimbi arangiza umukino.

Irangira ry’umukino ryasembuye Muhadjiri utari witeze ko umukinnyi umukoreye ikosa bagiye kumuha ikarita maze na we atera umutwe Yagub mu mugongo, uyu Yagub ahindukiye Muhadjiri amwongera umugeri, ari naho ubushyamirane bwaje gutangirira.

Mu kanya gato Muhadjiri yisanze yuzuweho n’abakinnyi benshi ba Sudani barimo Gadin Awad na Taha Abdelrazig. Umusifuzi Ishimwe waje yiruka ngo ahoshe imirwano, yagiye hagati yabo ariko Muhadjiri wari ugifite umujinya yateye umugeri wo mu nda Gadin Awad wa Sudani na we wahise atabarwa na mugenzi we Mohamed Mazin waje ashaka gutera indi migeri Muhadjiri ari na cyo cyakajije imirwano abakinnyi ku mpande zombi baza gutabara bagenzi babo.

Myugariro Niyigena Clement yahise ahagera akurura Muhadjiri amukura mu bandi kugira ngo ubushyamirane bucogore, Mutsinzi Ange wari wambaye igitambaro cya kapiteni, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally na Ishimwe Gilbert bagerageje gukubakuba basaba abakinnyi ba Sudani guhunga Muhadjiri wari wigijwe hirya ngo ubushyamirane burangire.

Imanishimwe Emmanuel yakomeje kwigizayo Muhadjiri wari ufite umujjnya w’umuranduranzuzi amusaba guhunga itsinda ry’Abanya-Sudani ryakomezaga kumwegera. Aha niho Polisi y’u Rwanda yinjiraga mu kibuga guhosha amakimbirane.

Uyu nimero 13 Gadin Awad wa Sudani yacitse itsinda ry’abakinnyi ba Sudani, abapolisi ndetse n’abakinnyi b’u Rwanda, Gerard Bi Gohou w’Amavubi atsinze igitego, yagerageje kumugarura biranga, asimbukira abakinnyi babiri b’Amavubi, Imanishimwe Emmanuel ndetse na Hakizimana Muhadjiri umugeri yazanye barawukwepa, umunyezamu wa kabiri wa Sudani Hegleg Mohamed waturukaga ku ntebe y’abasimbura agenda gahoro agana mu rwambariro rwa Stade ya Kigali.

Yakomeje kwitegereza ibyaberaga mu kibuga maze acunga Muhadjiri wari umaze gukwepa umugeri wa Gadin aza yiruka amuturuka inyuma amutera umugeri wo mu mugongo, Muhadjiri abandagara hasi mu kibuga, umunyezamu yirukankira mu rwambariro ari na ko abakinnyi ba Sudani bakomezaga gusatira itsinda ry’abakinnyi b’Amavubi.

Muhadjiri wari umaze kubona ko yugarijwe n’abakeba, yaje kurenga uruzitiro rw’ikibuga yinjira mu nzira ijya mu rwambariro ari na ko umutoza w’Amavubi wungirije Mulisa Jimmy yamusabaga kujya mu rwambariro kugira ngo acubye Abanya-Sudani bari bariye karungu. Ibyo byabaga mu gihe myugariro wo hagati wa Sudani Ahmed Elsadig wari wuzuye umujinya yari yasunitse uruzitiro agundagurana n’abapolisi ngo agere kuri Muhadjiri.

Iyi mirwano yarangijwe n’abatoza bakuru b’amakipe y’ibihugu byombi uw’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ndetse na Bulhan Eldin Tia wa Sudani basabye abakinnyi babo basatiraga urwambariro kureka ubushyamirane bagasubira mu kibuga.

Abakinnyi b’Amavubi bahise bajya gushimira abafana bari baje kubashyigikira naho aba Sudani bakora inama mu kibuga hagati.

Amakuru IGIHE ikura muri bamwe mu bakinnyi b’Amavubi yemeza ko yaba Yagub Mohamed ndetse na Gadin Awad bombi mu mukino ubanza batashimishijwe n’amafiyeri Hakizimana Muhadjiri yakoraga mu mukino, ngo bagiye bamwihaniza kenshi ko yakina umupira akareka gukora icyo bitaga kubasuzuguza.

Ibi Muhadjiri yarabikomeje haba mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura w’uyu munsi kuko kuri we yabifataga nko kwica mu mutwe uwo bahanganye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .