00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umukinnyi yahagaritswe imikino itandatu kubera gucira mugenzi we

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 January 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Rutahizamu wa Norwich City yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, Borja Sainz, yahagaritswe imikino itandatu adakina n’amande y’ibihumbi 12£ kubera gucira mugenzi we wa Sunderland, Chris Mepham.

Uyu mukinnyi yakoze iki gikorwa mu Ukuboza 2024, mu mukino Norwich yatsinze Sunderland ibitego 2-1. Ni mu gihe, Borja yaciriye mugenzi we ku munota wa 74.

Borja Sainz uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri Championship (16), yavuze ko yemera amakosa kandi yakiriye ingaruka.

Ati “Nakiriye ingaruka kandi ndicuza bikomeye. Gucira mugenzi wanjye ntabwo ari byiza rwose kandi ndasaba imbabazi Chris, abafana n’abatoza banjye. Naritengushye bikomeye ariko ntabwo ariko nsanzwe.”

Imikino itandatu uyu mukinnyi uri mu bo Norwich igenderaho, irimo uw’ijonjora rya gatatu rya FA Cup izahuramo na Brighton & Hove Albion ku wa Gatandatu.

Muri Mutarama kandi harimo umukino wa Sheffield United, Leeds United, Swansea City, Watford na Derby County, mbere yo gusubira mu kibuga ubwo Norwich izakina na Preston North tariki ya 11 Gashyantare 2025.

Borja Sainz yahagaritswe imikino itandatu kubera gucira mugenzi we Chris Mepham ukinira Sunderland
Borja Sainz amaze gutsinda ibitego 16 muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .