Uyu mukinnyi yakoze iki gikorwa mu Ukuboza 2024, mu mukino Norwich yatsinze Sunderland ibitego 2-1. Ni mu gihe, Borja yaciriye mugenzi we ku munota wa 74.
Borja Sainz uyoboye abandi mu gutsinda ibitego muri Championship (16), yavuze ko yemera amakosa kandi yakiriye ingaruka.
Ati “Nakiriye ingaruka kandi ndicuza bikomeye. Gucira mugenzi wanjye ntabwo ari byiza rwose kandi ndasaba imbabazi Chris, abafana n’abatoza banjye. Naritengushye bikomeye ariko ntabwo ariko nsanzwe.”
Imikino itandatu uyu mukinnyi uri mu bo Norwich igenderaho, irimo uw’ijonjora rya gatatu rya FA Cup izahuramo na Brighton & Hove Albion ku wa Gatandatu.
Muri Mutarama kandi harimo umukino wa Sheffield United, Leeds United, Swansea City, Watford na Derby County, mbere yo gusubira mu kibuga ubwo Norwich izakina na Preston North tariki ya 11 Gashyantare 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!