Muri abo bakinnyi harimo Levi Colwill na Cole Palmer ba Chelsea, Declan Rice na Bukayo Saka ba Arsenal, Phil Foden ukina hagati muri Manchester City na Jack Grealish bakinana nka rutahizamu, Trent Alexander-Arnold wa Liverpool, na Aaron Ramsdale wa Southampton.
Umutoza w’agateganyo w’u Bwongereza, Lee Carsley, yahisemo kubasimbuza abandi kugira ngo arebe ko yakwitwara neza mu mukino ugomba kumuhuza n’u Bugereki na Ireland.
Muri abo harimo Morgan Rogers ukinira Aston Villa, Jarrod Bowen wa West Ham, Jarrad Branthwaite wa Everton, Tino Livramento wa Newcastle n’umunyezamu wa Burnley ariwe James Trafford.
Iyi mikino izaba tariki ya 14 na 17 Ugushyingo 2024, ni yo ya nyuma kuri Carsley, kuko biteganyijwe ko muri Mutarama 2025 azahita asimburwa na Thomas Tuchel wamaze kugirwa umutoza mukuru w’iyi kipe asimbura Gareth Southgate.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!