Beth Mead, Lucy Bronze, Alessia Russo na Fran Kirby nibo bafashije u Bwongereza kunyagira Suède ibitego 4, bakatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzabera i Wembley ku Cyumweru.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane mu minota 25 ya mbere ku ruhande rwa Suède ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 34 Beth Mead, yatsinze igitego cya mbere, amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-0.
Iminota 3 amakipe avuye mu karuhuko, Lucy Bronze yatsindiye u Bwongereza igitego cya kabiri. Mu gihe nyuma y’iminota 11 Alessia Russo yinjiye mu kibuga asimbuye Ellen White yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 57.
Stina Blackstenius, rutahizamu usanzwe akinira Arsenal yagerageje kugarura Suède mu mukino, igenda inakora impinduka ariko umuzamu w’u Bwongereza, Mary Earps ababera ibamba.
Ku munota wa 76, Fran Kirby yatsinze agashinguracumu, umukino urangira ari ibitego 4-0.
Ni ku nshuro ya 3, u Bwongereza bugeze ku mukino wa nyuma, inshuro ebyiri buheruka bwaratsinzwe (1984 & 2009).
Ikipe iza kuva hagati y’u Bufaransa n’u Budage mu mukino wundi wa kimwe cya kabiri utegerejwe ku mugoroba i saa tatu ni yo izahura n’u Bwongereza ku mukino wa nyuma uzabera i Wembley.
Igikombe cy’u Burayi cy’abagore gikomeje kugaragaza ubwitabire bwinshi ku bibuga dore ko n’amatike y’umukino wa nyuma yamaze gushira.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!