Mu kwezi gushize, u Bwongereza, Irlande y’Amajyaruguru, Écosse na Pays de Galles byatangaje ko byifuza gufatanya gusaba kwakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore.
U Bwongereza bwegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abagabo ubwo bwari bwacyakiriye mu 1966, ntiburigera bwakira irushanwa ry’abagore.
Mu nama ya UEFA yabereye i Belgrade kuri uyu wa 3 Mata 2025, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko amakipe azakina Igikombe cy’Isi guhera mu 2031 azaba 48 avuye kuri 32, nk’uko bimeze mu bagabo.
Yongeyeho ati “Twakiriye ubusabe bumwe [bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika] ku irushanwa rya 2031 n’ubusabe bumwe nakongeraho ku irushanwa rya 2035. Ubwo busabe bwavuye i Burayi mu bihugu bituranye.”
Si ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaba zakiriye Igikombe cy’Isi cy’Abagore kuko zaherukaga kwakira iri rushanwa mu 1999 na 2003.
Ni mu gihe Brésil izakira Igikombe cy’Isi gitaha, kizitabirwa n’amakipe 32 mu 2027.
Biteganyijwe ko FIFA izatangaza burundu ibihugu bizakira amarushanwa ya 2031 na 2035 mu Nama yayo ya 76 izaba mu mwaka utaha.
Hari amakuru yavugaga ko mbere y’uko Infantino atangaza ibyo yavuze kuri uyu wa Kane, Espagne, Portugal na Maroc byateganyaga gusaba kwakira irushanwa ry’abagore mu 2035 nk’uko bizafatanya kwakira iry’abagabo mu 2030.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!